Umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira ntukiri nyabagendwa

Imvura nyinshi yaguye kuri iki Cyumweru tariki 23 Mata 2023, amazi akuzura umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira, Polisi y’u Rwanda iramenyesha abakoresha uwo muhanda ko utakiri nyabagendwa.

Nyuma y’uko uwo muhanda ufunzwe n’ibiza by’imvura, Polisi iramenyesha abakoresha iyo nzira gushaka undi muhanda, mu gihe hagishakwa ibisubizo by’icyo kibazo.

Ni mu itangazo Polisi yanyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, aho igira iti “Turabamenyesha ko kubera imvura nyinshi umuhanda RN11, Muhanga-Ngororero-Mukamira ubu utari nyabagendwa, Muragirwa inama yo gukoresha indi mihanda. Abapolisi barahari kugira ngo babayobore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka