Umuhanda Muhanga-Karongi uzaba warangije gukorwa muri 2024

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Ernest Nsabimana, ubwo yaganirizaga Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena tariki 25 Nyakanga 2023, yijeje ko umuhanda uhuza uturere twa Karongi na Muhanga uzaba wamaze gukorwa wose bitarenze umwaka wa 2024.

Yasubizaga Senateri Evode Uwizeyimana umaze kugaruka kuri iki kibazo inshuro nyinshi, asaba ikorwa ry’uwo muhanda ureshya n’ibirometero 46, ukaba waherukaga gukorwa ahagana mu mwaka wa 2000.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo avuga ko uyu muhanda utagomba gusanwa ahubwo ugomba gukorwa wose, ndetse hakaba n’aho barimo kubanza kongera ubugari bwawo cyane cyane kuva i Rambura ugera i Nyange.

Dr Nsabimana avuga ko mu bice bimaze gukorwa hari icya Karongi-Rubengera kireshya n’ibirometero 17, ndetse na Rubengera-Rambura hareshya n’ibirometero 15.

Minisitiri Dr Nsabimana avuga ko muri rusange imirimo yo gukora uwo muhanda kuva Rambura-Nyange ubu igeze ku kigero cya 50%, hakazaba ngo harangiye bitarenze umwaka utaha wa 2024.

Dr Nsabimana akomeza avuga ko igice cy’uwo muhanda gihera i Nyange kugera i Muhanga kireshya n’ibirometero 24 na cyo cyangiritse cyane, ariko akizeza ko amafaranga yo kuhakora agiye kuboneka.

Ati "Twizera ko igice cya Rambura-Nyange kigeze kuri 50% gikorwa, kizajya kugera ku musozo kino gice cya Nyange-Muhanga na cyo kirangiye".

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo avuga ko impamvu umuhanda Muhanga-Karongi ugomba kwitabwaho, ari uko ujya cyangwa unyura mu bice by’Igihugu birimo gutera imbere, cyane cyane mu bukerarugendo n’ubwikorezi bwa Sima ivanwa i Rusizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Natwe umuhanda President yatwemereye kuva 2010 uva Nyanza Ruhango Karongi twarawutegereje turaheba Kandi urakenewe rwose.

Elie Bavugirije yanditse ku itariki ya: 14-08-2023  →  Musubize

Umuhanda uracyenewe

UZABAKIRIHO Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-08-2023  →  Musubize

Karongi Gisovu umuhanda nawo uracyenewe kuko icyayi cyibura uburyo bwiza be gutwarwa cyiva kuruganda.

UZABAKIRIHO Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-08-2023  →  Musubize

Ubu se Karongi-Rubengera barahabara mu ahagomba gukorwa kandi harakozwe kera ku muhanda wa Kivu belt uva Pfunda unyura Rutsiro- Rubengera-Karongi-Nyamasheke. Nibavuge Rubengera- Muhanga kuko ahandi hakozwe mbere.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 4-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka