Umuhanda Kigali-Rulindo wongeye kuba nyabagendwa
Polisi y’ u Rwanda imaze gutangaza ko umuhanda Kigali-Rulindo wari wafunzwe by’agateganyo kubera impanuka, ubu wongeye kuba nyabagendwa.
Ubwo uyu muhanda wafungwaga, abawukoresha bari basabwe kwifashisha uwa Kigali-Rukomo-Gicumbi-Base, ariko ubu bakaba bashobora gukoresha iyi mihanda yombi bijyanye n’uko babyifuza.
Gusa, Polisi ntabwo yatangaje icyateye iyi mpanuka, ndetse ntibanavuze niba hari uwo yahitanye cyangwa se niba haba hari n’ibyayangirikiyemo .
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|