Umuhanda Kigali-Musanze wemerewe gucamo imodoka nto gusa
Polisi y’Igihugu yafunguye umuhanda wa Kigali-Musanze nyuma yo gusiburamo icyondo cyari cyawuzuyemo ariko imodoka nto ni zo zemerewe gucamo kugeza ubu.
Imodoka nini nk’amakamyo n’izitwara abagenzi ntizremererwa gucamo ku bw’impungenge z’uko zishobora kunyerera zikagwa mu manga y’ahitwa Buranga, nk’uko amakuru aturuka muri Polisi yakmeje abitangaza.

Biteganyijwe ko hari bwifashishe imashini zoza umuhanda kugira ngo zikuremo ubunyererere, kugira bashobore kurekura imodoka zisigaye mu gihe cya vuba.
Hagati aho, Goverinoma yu Rwanda iratangaza ko izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo igoboke abo ibiza byangirije ibyabo muri ibi bihe bigoranye barimo.

Ni ubutumwa bwa Perezida Kagame bwatanzwe na minitisitiri w’Intebe Murekezi Anastase ubwo yifatanyaga n’imiryango y’ababuze ababo kubera Ibiza, mu Karere ka Gakenke ubwo hashyingurwa imibiri umunani y’abazize ibi biza mu kagari ka Rusagara, kuri uyu wa mbere tariki 9 Gicurasi 2016.
Yagize ati “Abagize imiryango yabuze ababo kubera ibiza byatewe n’imvura nyinshi nabo byangirije ibyabo, yansabye kubamenyesha ko leta yu Rwanda nk’uko isanzwe ibikora ikomeza gukora ibishoboka byose kugirango ibagoboke.

Ibagoboke mu kubona aho muba by’agateganyo ariko igihe cyikazaza kitarambiranye mukabona aho muba kuburyo bwizewe.”
Minisitiri Murekezi avuga ko leta izakomeza kubagoboka mu byerekeranye no kwivuza no kubona ibibatunga muri ibi bihe bikomeye, yanatangiye gukora imihanda no gusana amateme byangirijwe n’ibiza.

Mu karere ka Gakenke imvura yaguye mu ijoro ryishyira tariki ya 8 Gicurasi 2016, yateje inkangu zihitana abantu 35 abandi 19 barakomereka, hanasenyuka amazu 460 hamwe na hegitari 1.250 by’ubuso bw’imirima yari ihinzeho imyaka y’abaturage.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Police Irabe Maso Mu Muhanda Kigali-musanze
Nyuma Yo Gufungura Umuhanda: Ubufugizi Ku Muhanda Kigali-musanze Nukwitonda Kuko Urujya Nu Ruza Rw Imodoka Nu Muvuduko Wazo Uteye Impungenge Pe,police Irabe Maso