Umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu wabaye nyabagendwa
Yanditswe na
Umukazana Germaine
Umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu wabaye nyabagendwa, nyuma yaho ikamyo ya rukururana ikoze impanuka ikawufunga, kuri uyu wa kabiri tariki 28 Werurwe 2023 mu rukerera.

Umuhanda ubu wafungutse
Urubuga rwa Twitter rwa Polisi dukesha iyi nkuru, rwatangaje ko uyu muhanda wari wafunzwe n’ikamyo ya rukururana, ubwo yari igeze i Kanyinya mu Karere ka Rulindo, igakora impanuka.
Polisi ivuga ko hahise hatangiye ibikorwa byo kugira ngo uwo muhanda wongere gukoreshwa, bikaba byagezweho.
Ohereza igitekerezo
|