Umuhanda Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi nturi nyabagendwa
Yanditswe na
KT Editorial
Polisi y’u Rwanda yamenyesheje abaturage ko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, inkangu yangije umuhanda ahitwa Bushekeri mu Karere ka Nyamasheke, bityo umuhanda Kigali- Karongi-Nyamasheke- Rusizi ukaba utari nyabagendwa.

Imvura imaze iminsi igwa yateye inkangu ifunga umuhanda. Ku ifoto uyu ni umuhanda Rutsiro-Rubavu wari wangiritse mu minsi ishize
Polisi y’u Rwanda igira inama abakoreshaga uyu muhanda gukoresha umuhanda Kigali-Huye-Rusizi, naho abava mu Karere ka Karongi bajya muri Nyamasheke, bakaba bagarukira ku Karere ka Nyamasheke.
Polisi kandi yasabye abaturage kwihanganira izi mbogamizi mu gihe imirimo yo gutunganya uyu muhanda irimo gukorwa.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ubuse wowe ukosoye iki ra hahahaaaaa
Mwiriwe meihangane kuba mbivuze mujye mubanza kureba neza ijambo kurindi mukwandika ikinyarwanda.ntibandika ngo;(umuhanda nturi nyabajyendwa)bandika ngo ; (umuhanda ntukiri ntabajyendwa.(Umuhanda Kigali-Karongi-Nyamasheke-Rusizi nturi nyabagendwa)