Umuhanda Kigali - Gatuna uzongera ubuhahirane bw’ibihugu bya EAC

Mu karere ka Gicumbi hatashywe ku mugaragaro umuhanda Kigali - Gatuna ugiye kongera ubuhahirane hagati y’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Minisitiri w’ibikorwa remezo Musoni James, wawufunguye ku mugaragaro, kuri uyu wa 15/9/2015, yasabye abaturage kubungabunga uyu muhanda kuko uje kubafasha ubuhahirane n’ibindi bihugu by’abaturanyi bikaborohera kugera ku iterambere.

Uyu muhanda Kigali - Gatuna ufite uburebure bw’ibirometero 78, ukaba wuzuye utwaye amafarana y’u Rwanda angana na miliyari 51 yatanzwe ku nkunga y’ibihugu bigize umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Min. Musoni, Neven Mimika w'Ubumwe bw'Uburayi n'abandi bayobozi bafungura umuhanda kumugaragaro
Min. Musoni, Neven Mimika w’Ubumwe bw’Uburayi n’abandi bayobozi bafungura umuhanda kumugaragaro

Asobanura icyo uyu muhanga ugiye kongera ku bukungu bw’igihugu, Minisitiri Musoni yagize ati “51% by’ibicuruzwa byinjira n’ibisohoka mu Rwanda binyura muri uyu muhanda, aka ariyo mpamvu wizeweho kongera ubuhahirane n’ibindi bihugu by’abaturanyi”

Abaturage baturiye uyu muhanda, na bo biyemeje kuwubyaza umusaruro, aho bemeza ko ubu bawugendamo neza kubera ko nta nzitizi bagihura nazo.

Zimwe mu mbogmizi bahuraga nazo uyu muhanda utaratunganywa, ni uko imodoka zahangirikiraga igihe zije kubapakirira imyaka, bigakoma mu nkokora ubucuruzi bwabo.

Niyonzima Charles yemeza ko aho uyu muhanda umariye gukorwa batangiye kujya bagira ubuhahirane n’igihugu cya Uganda.

Abayobozi basabye abaturage kubungabunga uyu muhanda
Abayobozi basabye abaturage kubungabunga uyu muhanda

Uyu muhanda kandi ngo woroheje ingendo kuko mbere bakoraga urugendo rw’amasaha abiri bava Gicumbi berekeza Kigali, ariko ubu bahakoresha isaha imwe gusa.

Ikorwa y’uyu muhanda kandi ryabafashije kujya bageza amata yabo ku makusanyirizo atangiritse kuko mbere wasangaga amata yabo yarangirikaga kubera kugenda mu muhanda mubi.

Neven Mimika, wari ihagarariye ibihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi, yibukije abaturage ko umuhanda ufitiye akamaro n’akarere ka Afurika y’Uburasirazuba kuko woroheje ubuhahirane muri ibi bihugu.

Ibihugu bigize ubumwe bw’uburayi bikaba bigikomeje ibikorwa byo gufasha u Rwanda mu kubaka ibikorwa remezo birimo umuhanda uva Rusumo werekeza Kagitumba.

Ernestine Musanabera

Ibitekerezo   ( 4 )

Ni iki gishya cyakozwe ko uno muhanda wakozwe muri 1974.

nzuri yanditse ku itariki ya: 17-09-2015  →  Musubize

ibikorwaremezo nkibi turabyishimira cyane kuko biba bigiye kudufasha mukoroshya ubuhahirane

Gatete yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Aho iterambere riri ntakihabura, uyu muhanda ukoreshwa cyane n’abacuruzi bakorera muri ibi bihugu, twishimiye cyane ko uyu muhanda ugiye gukorwa.

kabalisa yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

nibyiza mutubarize n,umuhanda base-gicumbi nyagatare aho ugeze

uwimana isaie yanditse ku itariki ya: 16-09-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka