Umuhanda Kicukiro Centre wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’impanuka
Nyuma y’impanuka ikomeye y’ikamyo yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Kamena 2016, igahitana abantu barindwi naho icyenda bagakomereka ahitwa Kicukiro Centre mu Mujyi wa Kigali, ubu umuhanda wongeye kuba nyabagendwa kuko Polisi yakoze ibishoboka ivana mu nzira ibinyabiziga byari byangiritse.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, Spt. Jean Marie Vianney Ndushabandi yabwiye Kigali Today ko imirambo y’abahitanywe n’iyi mpanuka yajyanwe mu bitaro, Polisi ikaba ikomeje gushakisha imiryango yabo.
Abandi icyenda bakomerekeye muri iyi mpanuka na bo, ngo bari mu bitaro aho bitabwaho n’abaganga, naho ibinyabiziga byinshi byangirikiye muri iyi mpanuka, byajyanwe hirya no hino mu magaraje kugira ngo bisanwe.
Spt. Ndushabandi yavuze ko iyi mpanuka yatewe no kubura feri kw’ikamyo yamanukaga igana Kicukiro Centre. Iyo kamyo ngo yari yarakorewe igenzurwa ry’ubuziranenge ry’ibinyabiziga (Controle Technique) kandi ngo yari ifite ubwishingizi (Assurance), nk’uko uyu muvugizi wa Polisi yakomeje abitangaza.
Umushoferi wari utwaye iyo kamyo na we ari mu bitabye Imana.
Amafoto:










Amafoto: Plaisir Muzogeye
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana,ibakire mubayo
Imana ibakire mubayo ibahe iruhuko ridasyira.
imana ibakire mubayo kurabo babashije kuva mubuzima.
gusa turashima police y’uRwanda uko ikora ubutabazi because. mboneyeho nokwihanganisha ababuze Ababa
Imana nyiribubasha nubushobo yihanganishe
imiryangoyabo bose natwetwesebyatuhungabanyije.
IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHIRA BARUHUHUKIRE MU MAHORO
Twaturutse ku Mana , kandi ni naho tuzasubira. Mana Nyagasani ubakire mu bawe
harebwe icyateye iyimanuka .ababuriye ababomumanukabihangane.