Umuhanda Karongi-Rusizi wafunzwe n’inkangu ahitwa kuri ‘Dawe uri mu Ijuru’

Ahakunze kwitwa Dawe uri mu Ijuru mu Murenge wa Gishyita, akagari ka Ngoma mu karere ka Karongi, inkangu yaridutse ihita ifunga umuhanda Karongi-Rusizi ku buryo ubu utari nyabagendwa.

Inkangu yafunze umuhanda mu murenge wa Gishyita
Inkangu yafunze umuhanda mu murenge wa Gishyita

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, Saiba Gashanana, yatangarije Kigali Today ko mu rukerera rwo kuri uyu wa 12 Gashyantare 2021, ari bwo igitaka cyatangiye gutsuka kigafunga umuhanda.

Urebye ngo cyatsukiye kuri metero nka 30 mu muhanda, kandi bikaba byatewe n’imvura nyinshi yaguye ejo ku wa Kane tariki 11 Gashyantare 2021.

Ubu imashini zikora imihanda zahageze, zirimo kwigizayo ibitaka kugira ngo umuhanda wongere ube nyabagendwa, dore ko hari amakamyo yari atwaye ibicuruzwa yabuze aho anyura.

Gusa ngo imbogamizi zihari ni uko umusozi urimo amazi menshi kubera imvura imaze igihe igwa, ku buryo hari aho bakura ibitaka hagahita hongera kuriduka.

Uwo muyobozi anavuga ko kubera imisozi miremire iri muri ako gace hari n’ahandi imvura nyinshi yaguye yagiye itera inkangu, ibitaka bikamanukira mu muhanda, uretse ko ho ibyo bitaka atari byinshi byabuza imodoka gutambuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Turashima IMANA ko ntamuntu iyo nkangu yahitanye.

Nkurunziza Rene yanditse ku itariki ya: 13-02-2021  →  Musubize

Bavuga ko impamvu bahise "Dawe uri mu ijuru" aruko ari ahantu hameze nabi,hateye ubwoba.Dawe uri mu ijuru,bivuga "Notre pere qui es au ciel".Andi madini atali Gatolika aravuga ngo "Data wa twese uri mu ijuru".Iryo sengesho rirakomeza ngo:"Izina ryawe ni ryubahwe,Ubwami bwawe nibuze,etc...".Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bw’Imana buzaza bugakuraho ubutegetsi bw’abantu,noneho Imana igashyiraho ubwayo buzayobora isi bukayigira paradizo.Soma Daniel 2,umurongo wa 44.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 12-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka