Umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo wafunguwe ku mugaragaro

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo (MININFRA), Dr Jimmy Gasore, ari kumwe n’Abafatanyabikorwa ba Leta, batashye umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo, wambukiranya ibihugu bya Uganda, u Rwanda na Tanzaniya, nyuma y’imyaka itandatu (kuva muri 2017) wari umaze wagurwa.

Umuhanda waraguwe
Umuhanda waraguwe

Ikorwa ry’uyu muhanda ureshya n’ibilometero 208(km) ryagizwemo uruhare n’imiryango mpuzamahanga inyuranye, bitewe n’akamaro ufite mu buhahirane bw’abatuye ibice by’uburasirazuba bw’Umugabane wa Afurika.

Ni umuhanda uhuza ibice bya Busega-Mpigi ku ruhande rwa Uganda, ugahinguka i Kagitumba (Nyagatare), ukanyura i Kayonza werekeza muri Tanzaniya, wambukiye ku Rusumo (Kirehe).

Leta n’Abafatanyabikorwa bashimira uyu muhanda kuba uhuza Umuhora wa Ruguru (Northern Corridor) w’ibicuruzwa biva ku cyambu cya Mombasa muri Kenya, hamwe n’Umuhora wo Hagati (Central Corridor) uva ku cyambu cya Dar Es Salaam muri Tanzaniya.

Abafatanyabikorwa batandukanye bafashije mu ikorwa ry'uyu muhanda
Abafatanyabikorwa batandukanye bafashije mu ikorwa ry’uyu muhanda

MININFRA n’Ikigo cyayo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA), bavuga ko uyu muhanda watangiye kugaragaza impinduka mu mibereho y’abaturage, kuko mu ikorwa ryawo hagiye habaho indi mishinga ibateza imbere.

Minisitiri Dr Jimmy Gasore agira ati "Habayeho ihangwa ry’imirimo no kugabanya ubukene, ubutaka buturiye uwo muhanda bwagize agaciro kandi kugera ku masoko, ku mashuri ku mavuriro n’ahandi byaroroshye."

Habayeho no guha abaturage amavomo 10, amakusanyirizo 6 y’amata hamwe no gutanga amatara yo ku mihanda ireshya n’ibirometero 229.6km.

Umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo wafunguwe ku mugaragaro nyuma yo kuwukora
Umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo wafunguwe ku mugaragaro nyuma yo kuwukora

Iyubakwa ry’uyu muhanda kandi ryagiye rijyana no kubaka indi mihanda iwushamikiyeho, harimo uva i Kabarondo ujya muri Pariki y’Akagera ureshya n’ibirometero 35(km) hamwe n’indi yo mu mijyi ya Gatsibo, Kayonza, Ngoma na Kirehe ireshya n’ibirometero 36.95(km).

Kuva mu mwaka wa 2013 ubwo inyigo yo gutunganya umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo yatangiraga gukorwa kugeza ubu umaze kuzura, hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 210 yatanzwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), Ikigo cy’u Buyapani gishinzwe Iterambere (JICA) hamwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB).

Abaturiye uwo muhanda mu Karere ka Kayonza bavuga ko ibinogo byari biwurimo utarakorwa byari bibangamye ku binyabiziga bitwara abarwayi n’indembe, kandi ko byatezaga impanuka.

Hari uwagize ati "Twabaga dutwaye amagare, wakwepa ibinogo ujya mu ruhande rutari urwawe imodoka zikakugonga."

Minisitiri Gasore agira yavuze ko uyu muhanda watangiye kugirira akamaro abaturage
Minisitiri Gasore agira yavuze ko uyu muhanda watangiye kugirira akamaro abaturage

Mu bandi bishimira ikorwa ry’uwo muhanda harimo Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Balén Calvo Uyarra, uvuga ko uretse ubukerarugendo, abaturage barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 400 bo mu Burasirazuba, ngo babonye uko bageza umusaruro wabo ku isoko.

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uvuga ko mu birometero 1,644 by’imihanda ya kaburimbo imaze gukorwa mu Rwanda, wo wagize uruhare mu ikorwa ry’ibirometero 700.

Intego Leta y’u Rwanda yifuza kugeraho muri uyu mwaka utaha wa 2024 usigaje ibyumweru bike ngo urangire, ni ukubona ibirometero 1,745(km) bya kaburimbo, nk’uko Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yakomeje abisobanura.

Ambasaderi w'u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka