Umuhanda Huye-Kibeho-Ngoma uratangira gushyirwamo kaburimbo muri Nzeri

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo, Jean de Dieu Uwihanganye, yatangaje ko umuhanda Huye-Kibeho-Ngoma uratangira gushyirwamo kaburimbo muri Nzeri 2018.

Kibeho igiye kugira kaburimbo bwa mbere mu mateka yayo
Kibeho igiye kugira kaburimbo bwa mbere mu mateka yayo

Yabitangaje kuri uyu wa 4 Kanama 2018, ubwo yasuraga uyu muhanda, kimwe n’indi mihanda y’ibitaka yo mu Karere ka Nyaruguru igiye gutunganywa.

Yagize ati “urebye abagomba kuwukora bo batangiye imirimo. Ariko muri Nzeri ni bwo tuzatangiza imirimo yo kuwukora ku mugaragaro.”

Uyu muhanda uzaba ureshya n’ibirometero hafi 60, kandi uriho amatara awuboneshereza wose.

Uretse guturuka i Huye ukanyura i Kibeho ukagera i Ngoma wo mu Karere ka Nyaruguru, ku muhanda ugana ku Kanyaru, hazanatunganywa agace k’umuhanda uturuka i Ndago kugera ku Munini, ahari kubakwa ibitaro mpuzamahanga.

Uyu muhanda uzaba ufite ubugari bwa metero zirindwi kandi ufite n’aho abanyamaguru banyura ku ruhande.

Imirimo yo kuwukora izamara amezi 36, kandi uzarangira utwaye akayabo ka miriyari 50 z’amafaranga y’u Rwanda yatanzwe n’igihugu cy’u Bushinwa n’u Rwanda.

Minisitiri Uwihanganye anavuga ko uretse uyu muhanda wa kaburimbo, i Nyaruguru hazanatunganywa imihanda y’ibitaka iri kuri km64, ikazaba irangiye mu gihe cy’umwaka umwe.

Kandi ngo n’umuhanda w’ibitaka unyura ku ishyamba rya Nyungwe na wo w’ibirometero 64, hari gutekerezwa ukuntu na wo wazatunganywa, ukazaba warangiye mu gihe cy’imyaka ibiri.

Iyi mihanda yose ngo ni iyo gutuma Nyaruguru iba nyabagendwa ndetse no koroshya ubuhahirane bw’aka karere n’uturere bituranye.

Minisitiri Uwihanganye ati “Kaburimbo izoroshya ubukerarugendo, kandi bizorohera n’inganda z’icyayi kugeza umusaruro ku masoko.”

Nyaruguru kandi yatangiye kuba ikigega cy’igihugu, kuko isigaye yera cyane. Iyi mihanda yose izafasha mu buhahirane, kandi hamwe n’amatara azaba ari ku muhanda wa kaburimbo ngo bizatuma i Nyaruguru bashobora kuzajya bakora amasaha 24 kuri 24.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

byiza cyane uyu muhanda uranshimishije warukenewe kuko kibeho izwi ku rwego rw’isi kuwubona urimo ivumbi kandi hasurwa cyane byari bibangamye.

NKUNDURWANDA yanditse ku itariki ya: 7-08-2018  →  Musubize

Murahoneza nabe nahandi uyu muhanda ntuvuzwe ejobundi umuhanda nyanza rwabusoro bujyesera wahezehe ko watangajwe cyera gukorwa namafaranga yawo koyatangajwe kubinyamakuru no kumaradio gusa nibyiza kwiterambere riri kwigutishwa nahandi naho aba bayobozi bireba batwibuka uwo muhanda umeze nabi ntacyinyabiziga wabonamo murakoze

kayiranga ignace yanditse ku itariki ya: 5-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka