Umuhanda Giticyinyoni-Nzove-Ruli-Gakenke ntukiri nyabagendwa
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko kubera imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarango II, hari igice cy’umuhanda Giticyinyoni-Nzove-Ruli-Gakenke gifunze, kuva tariki 10 Nyakanga 2023, kuko kizarengerwa n’amazi bikabangamira abakoresha uyu muhanda.
- Aho uwo muhanda wanyuraga harimo gukorerwa ibijyanye no kongera amashanyarazi
Icyo gice cy’umuhanda giherereye mu Kagari ka Musagara mu Murenge wa Ruli n’Akagari ka Bwenda mu Murenge wa Muhondo mu Karere ka Gakenke.
Abakoresha uyu muhanda basabwe gukoresha imihanda Kigali-Shyorongi-Kirenge-Muhondo centre-Rushashi-Ruli.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II ruzuzura mu mwaka wa 2026, rukazatanga umuriro ungana na megawate 43 ku buryo bizakemura ikibazo cy’umuriro mucye cyabaga mu bice bitandukanye by’Igihugu, nk’uko byagarutsweho n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Fidèle Abimana.
Ati “Imirimo yo kubaka uru rugomero rwa Nyabarongo ya II ruhuza uturere twa Gakenke na Rulindo irarimbanije, imashini zabugenewe zamaze gutobora umusozi aho umugezi wa Nyabarongo wayoberejwe ku rugomero. Turasaba ko bakoresha imihanda babwiwe, kuko uriya muhanda utazongera kuba nyabagendwa mu gihe hakiri gukorwa iyi mirimo”.
- Urugomero rwa Nyabarongo ya II
Abimana yavuze ko hari indi mihanda yateganyijwe abaturage bazajya bifashisha mu buhahirane, n’izindi serivisi bakeneye. Iyo mihandi ni uwa Kigali-Shyorongi-Kirenge-Muhondo centre-Rushashi-Ruli cyangwa umuhanda Kigali-Giticyinyoni-Nzove-Muhondo centre-Rushashi-Ruli.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|