Umugoronome agomba kumenya ibyatsi byose: Minisitiri Musabyimana avuga kuri Prof Mbanda

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Claude Musabyimana, avuga ko Prof Kalisa Mbanda uherutse kwitaba Imana, asigiye abashinzwe ubuhinzi (abagoronome) umurage wo kumenya ibyatsi byose bibaho ku Isi, ndetse no kubibyaza umusaruro.

Prof Kalisa Mbanda uherutse kwitaba Imana
Prof Kalisa Mbanda uherutse kwitaba Imana

Prof Mbanda witabye Imana ku itariki 13 Mutarama 2023 azize uburwayi butunguranye, yasezeweho bwa nyuma kuri uyu wa Mbere tariki tariki 23 Mutarama 2023.

Minisitiri Musabyimana avuga ko yigishijwe na Prof Kalisa Mbanda mu mwaka wa 1995, icyo gihe akaba yaranayoboraga Ishami ry’Ubuhinzi rya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (National University of Rwanda).

Prof Mbanda yari afite impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) mu Binyabuzima (Biology), yavanye muri Kaminuza Gatolika ya Louvain-La-Neuve mu Bubiligi.

Uretse kuba yarayoboye Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof Mbanda yari asanzwe ari umuyobozi w’icyubahiro wa Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).

Yanakoreye inzego zitandukanye zirimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) kuva mu 1990-1995, akorera Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi kuva mu 2000-2003, ndetse aba n’Umuyobozi w’icyari Ishuri Rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (ISAE Busogo) muri 2003-2007.

Prof Kalisa Mbanda yanakoze nk’impuguke mu bigo birimo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Ibigega RLDSF (Rwanda Local Development Support Fund) na FARG, Umushinga wa MINAGRI witwa RSSP, akaba yaranayoboye Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali mu 2006.

Minisitiri Musabyimana avuga ko Prof Kalisa Mbanda yamufashije kumenya amoko menshi y’ibyatsi igihe yabigishaga isomo ryitwa ‘Systematique botanique’ muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ati “Yaratubwiraga ngo umugoronome ugomba kumenya ibyatsi byose, byose n’iyo waba utarabibona, ryari isomo rikomeye ryatunaniraga twese, yarazaga twicaye hanze mu mucaca, akakubwira ati ‘igizayo ibirenge byawe’, agapfura ibyatsi akakubaza ati ‘ibi ni ibiki?’ Bikakunanira.”

Minisitiri Musabyimana avuga ko Prof Mbanda yahitaga abahanira kugenda nk’amatungo, ati “Ni gute umuntu witegura kuba umugoronome akandagira ibyatsi ntamenye ibyo ari byo’, bigatuma buri gihe aho ukandagiye ugira uti ‘ariko iki nkandagiye ni igiki’, ukakireba. Systematique yari ikomeye, nyuma tuza kumenya ibyatsi byose, ukaba ubizi nk’uko umenya ibintu byose.”

Minisitiri Musabyimana avuga ko Prof Mbanda ari we wamukundishije kwiga ibijyanye n’ubuhinzi, kuko ngo yababwiraga ko umuhinzi w’imboga z’idodo ashobora kuba umukire kurusha umucukuzi wa zahabu.

Ati “Prof Mbanda yatubwiraga ko igihe yari i Kinshasa (muri RDC) yahingaga dodo, akatubwira ko ushobora guhinga dodo neza ku buryo amafaranga ukuramo ashobora kuruta ay’umuntu umara ukwezi acukura zahabu atarabona igarama na rimwe.”

Basezeye kuri Prof Kalisa Mbanda
Basezeye kuri Prof Kalisa Mbanda

Kimwe mu bindi byinshi Minisitiri Musabyimana yibukira kuri Prof Mbanda, ni ukuba ngo yarabatozaga gukora cyane no kudashingira imibereho ku murimo umwe gusa, cyane ko igihe yabigishaga na we yari ayoboye Ishami ry’Ubuhinzi rya Kaminuza y’u Rwanda anakorera inyigo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi(MINECOFIN).

Jean Claude Musabyimana wagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu ku itariki 10 Ugushyingo 2022, yari amaze imyaka itanu ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) kuva muri 2018, ariko na mbere yaho akaba yarabaye Umunyamabanga Uhoraho w’iyari Minisiteri y’Ubutaka n’Amashyamba (MINILAF) mu myaka ya 2017-2018.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka