Umugoroba w’ababyeyi witezweho kuzakemura byinshi mu miryango Nyarwanda

Umugoroba w’ababyeyi watangijwe ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 25/10/2013 watangijwe mu karere ka Nyanza ku rwego rw’igihugu witegezweho kuzakemura byinshi mu miryango y’Abanyarwanda.

Uyu mugoroba watangijwe na Madamu Jeanette Kagame, utangirijwe mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana, witezweho kuzakemura ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’icyarushaho kuzamura ubukungu n’imibereho myiza by’abagize umuryango, nk’uko abafashe ijambo bose babitangaje.

Abagore na bamwe mu bagabo bo bari baje kumva icyo umugoroba w'ababyeyi ubazaniye mu ngo zabo.
Abagore na bamwe mu bagabo bo bari baje kumva icyo umugoroba w’ababyeyi ubazaniye mu ngo zabo.

Madamu Marie Rose Ndejeje Uwineza Visi perezida w’Inama y’Igihugu y’abagore (CNF), ku rwego rw’igihugu, yavuze ko mu mugoroba w’ababyeyi ari ihuriro abagore n’abagabo bo mu mudugudu bazajya bahuriramo bakiga ku kibazo cy’ihohoterwa ribera iwabo bagashakishiriza hamwe icyabagirira akamaro.

Yagize ati: “Hari bimwe mu bibazo by’imirire mibi bigenda bigaragara mu ngo kandi ibyo kurya bitabuze bizaba rero ari umwanya mwiza wo kwiga uko bategura igaburo ryuzuye kuko ufite ubumenyi runaka ku kintu azajya abumenyesha abandi.”

Bamwe mu bari bitabiriye uwo mugoroba w'ababyeyi.
Bamwe mu bari bitabiriye uwo mugoroba w’ababyeyi.

Yakomeje avuga ako uyu mugoroba w’ababyeyi ari igisubizo ku muryango Nyarwanda, kuko buri kimwe cyose kizajya kiganirwa muri uwo mwanya yaba ikigamije iterambere ndetse n’ikiribangamiye.

Ubu buryo bw’umugoroba w’ababyeyi ngo bwatangiye kugaragaza umusaruro w’ibyo utegerejweho. kuko aho witabirwa abaturage bicara hamwe bagashakisha imishinga ibateza imbere.

Depite Nyirabega Euthalie wari umushitsi mukuru yatanze ingero za bimwe mu bibazo byagiye bibasha gukemurirwa muri uyu mugoroba w’ababyeyi. Yavuze ko harimo ihohoterwa ryakorerwaga abagore mu ngo n’ibibazo by’ubukungu abagize umuryango bahuraga nabyo byagiye bikemuka.

Madamu Ndejeje Uwineza Marie Rose visi perezida wa CNF mu Rwanda atanga ikiganiro yari yabateguriye.
Madamu Ndejeje Uwineza Marie Rose visi perezida wa CNF mu Rwanda atanga ikiganiro yari yabateguriye.

Ubuhamya bw’abaturage bo mu mudugudu wa Nyabisindu bwabaye ibimenyetso bishimangira ibyiza by’uyu mugoroba w’ababyeyi, kuko ingo zari zibanye nabi muri uyu mudugudu nyuma yo gukangurirwa kwirinda amakimbirane zafashe umwanzuro wo kuyareka ahubwo zigafatanyiriza hamwe kwiteza imbere.

Kugira ngo iyi gahunda izarusheho kugera ku ntego zayo neza komite y’abantu batanu bazwiho ubunyangamugayo mu bandi, nibo bazajya bakurikirana ibikorwa byose bibera mu mudugudu batuyemo babifashijwemo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zibagereye.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka