Umugoroba w’ababyeyi ukoreshejwe neza, wagabanya amakimbirane mu miryango

Amakimbirane mu miryango ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda.
Ibi bituma inzego zinyuranye, zaba iza Leta n’iz’imiryango ya sosiyete sivile zihaguruka, ngo zirebe uko byarangizwa. Hagenda hashyirwaho ingamba na politiki zinyuranye zafasha abaturage gusohoka muri ibyo bibazo, hagamijwe ko umuturage akora kandi akiteza imbere.

Imwe mu ngamba zashyizweho mu gukemura cyane cyane amakimbirane mu miryango, harimo umugoroba w’ababyeyi.

Umugoroba w’ababyeyi ni igitekerezo cyavutse mu mwaka wa 2010, ubwo watangiye witwa akagoroba k’abagore, kahuzaga abagore hirya no hino mu midugudu, bakaganira ku bibazo bibugarije mu miryango, ndetse hagashyirwaho ingamba zo kubikemura.

Akagoroba k’abagore kagize akamaro gakomeye mu koroshya amakimbirane, ariko ibibazo bigasa n’aho bikemurwa uruhande rumwe, kuko izo nama abagabo batazitabiraga.

Mu mwaka wa 2013, Inama y’Igihugu y’abagore yahinduye imikorere y’akagoroba k’abagore, ahubwo gahabwa izina ry’Umugoroba w’ababyeyi, uhuza ababyeyi bose, ni ukuvuga abagabo n’abagore.

Aha, abagabo n’abagore mu midugudu, bagena umunsi bahura, bakaganira ku buzima rusange mu ngo, ingo zifite amakimbirane zikaganirizwa, hakarebwa ikibitera hagashakwa ibisubizo. Si amakimbirane aganirwaho gusa, ahubwo baganira no ku bindi bikorwa byose by’iterambere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Vuguziga Charles, avuga ko umugoroba w’ababyeyi waje ukenewe, kuko ufasha byinshi abaturage mu kwikemurira ibibazo bafite cyangwa n’izindi ntego baba bashaka kugeraho nk’umuryango.

Ati “Mu mugoroba w’ababyeyi mu midugudu, tureba umwihariko w’ibibazo birimo, ibiremereye kurusha ibindi bikaba ari byo duheraho, hagakorwa imyanzuro yanditse. Iyo ikibazo kinaniranye, cyohererezwa urwego rwisumbuyeho kugeza ikibazo gikemutse”.

N’ubwo bifasha abaturage ariko, ngo ubukangurambaga ntiburagera hose ku buryo umugoroba w’ababyeyi witabirwa na bose. Karegeya Jean Baptiste, Umunyamakuru ukora inkuru n’ibiganiro binyuranye ku mugoroba w’ababyeyi, avuga ko hari aho umugoroba w’ababyeyi witabirwa n’abafatwa nk’abatagira icyo bakora, abakozi n’abayobozi ngo ntibawugeramo. Aho yagiye asura bakora umugoroba w’ababyeyi mu Karere ka Nyarugenge, nta ngengo y’imali ihari, ku buryo no kubona impapuro n’amakaramu bikoreshwa biba bitoroshye ndetse no kubika amakuru bikagorana.

Politiki igena umugoroba w’ababyeyi, isaba uturere twose kuwushyira mu mihigo yatwo, no kugenzura niba intego zawo zigerwaho. Iyi gahunda akenshi, ikaba ikorwa n’abakorerabushake basanzwe bafite inshingano mu midugudu, nk’abakuru b’imidugudu, abajyanama b’ubuzima, abo mu nzego z’abagore, n’abandi.

Abatoni Peninah, umukozi muri Rwanda Women’s Network, avuga ko mu nyandiko umugoroba w’ababyeyi uteguye neza, ariko ngo ntibihura n’uko ushyirwa mu bikorwa. Avuga ko hari aho usanga n’abayobozi ubwabo batawitabiriye kandi ari bo baba bagomba gufata ibyemezo n’inyandiko ku byavuzwe. Avuga kandi ko ubwitabire bw’abagabo bukiri buke cyane, aho bakiwufata nk’inama z’ibibazo by’abagore. Gusa ngo, aho aba bose bitabira, usanga ibibazo byinshi babyikemurira.

Karegeya Jean Baptiste, avuga ko kimwe mu bituma hari abagabo batitabira umugoroba w’ababyeyi, ngo harimo kuba baba badashaka kugaragaza ibibazo bwite mu ruhame, kuko ngo baba bumva bisebeje. Hari abahitamo kujya kubyongorera abayobozi ariko ntibabivuge mu mugoroba w’ababyeyi. Yagize ati “Hari aho nasanze umugabo yihereranye Gitifu, amubwira ibibazo by’amakimbirane mu rugo rwe, avuga ko atatinyuka kubivugira imbere y’abantu mu mugoroba w’ababyeyi”

Inzego z’ibanze, imiryango itari iya Leta, basabwa gufasha abaturage kumva neza akamaro k’umugoroba w’ababyeyi, kugira ngo imyumvire ituma utagera ku ntego yose icike, kuko ngo umugoroba w’ababyeyi wafashije cyane mu gukemura ibibazo mu miryango.

Abaturage na bo, basabwa kuwitabira, gutanga inama n’ibitekerezo, bagaragaza ibibazo bafite batabihisha, bigakemurwa na bo ubwabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka