Umugore yavuye i Nyamirambo ajya mu Kinigi gushaka se w’umwana
Kuri uyu wa kabiri tariki 06/08/2013 umugore witwa Munezero Madina, utuye mu murenge wa Nyamirambo akarere ka Nyarugenge, yerekeje mu murenge wa Kinigi akarere ka Musanze gushaka se w’abana be amaze amezi agera kuri atatu atazi ibye.
Uyu mugore avuga ko yaburanye n’umugabo we witwa Hakizimana Rashid ubwo yamubwiraga ko aje gukorera muri hotel imwe mu karere ka Musanze atazi izina, ibijyanye n’ububaji. Avuga ko bamaze igihe kingana n’ukwezi bavugana nyuma telefone ye iza kuvaho.
Ati: “Yavuye mu rugo mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka aje gukora. Twaravuganaga kuri telefone hashize igihe ivaho, none nari naje kumushaka”.
Avuga kandi ko nta makimbirane bari bafitanye, kuburyo nta gihe atamuhamagaraga ndetse agakomeza kubahiriza inshingano ze nk’umugabo mu rugo. Ati: “N’ubundi agenda, yambwiye ahantu agiye, anahageze akajya anyohereza amafaranga bigeze aho telefone ivaho”.

Avuga kandi ko atazi ikibazo cyaba cyaratumye umugabo we bashakanye mu idini ya Islam, ndetse bakaba barabyaranye abana babiri abura, atamubwiye uko byagenze.
Munezero, avuga ko icyo yifuza ari ukumenya ko se w’abana be ameze neza, kabone n’ubwo yasanga yarishakiye undi mogore. Ati: “Ntabwo njya ntekereza ko yashatse undi mugore. Kandi n’iyo yanamushaka gusa nkasanga ari muzima nta kibazo”.
Avuga ko yizeye kubona uwo bashakanye, kuko agenda abaririza ku mahoteri atandukanye akorera mu karere ka Musanze, gusa ngo uko biri bugende kose arabyakira. Ati: “Ndamubona kandi n’iyo ntanamubona, nta kundi ariko nagerageje”.
Uyu muryango ufitanye abana babiri, umukuru afite imyaka ine, umuto akagira amezi umunani, ari nawe wazanye na nyina gushakisha se umubyara.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Niyihangane Imana irabizi.
Uyu mubyeyi ni intwari rwose kandi akunda umugabo we ariko ndamugira inama yo kwifashisha Polisi ya Musanze ndetse abaye afite ifoto ye byarushaho kworosha ikibazo!!! kandi akomeze yihangane Imna iramufasha!!!!
iki kibazo nticyoroshye nk’uko abantu babyumva kuko ashobora no kuba yarahohotewe n’abagizi ba nabi, ubu akaba atagifite ubuzima, ni ngombwa ko iki kibazo akigeza kuri Polisi bakamufasha bifashishije terefone yakoreshaga bikagaragara ko yaba yahinduye terefone agamije kumukwepa cyangwa se yaritahiye iwabo wa TWESE. Ni byiza ko KIGALI TO Day ibaza ibiranga uyu mugabo ikabishyira ahagarara abamuzi bakaranga aho ari
yoooo- iyo uyu mugore atanga itangazo kuri polisi se ko umugabo yazimiye ntibwari kwira polisi yamuzanye? sha uyu mugore afite ikibazo pschologique- iyaba Imana yamuhaga ubukire akava muri ayo!!!
Reka yewe uyu Rashid ashobora kuba ikiraka yari yaragiye gushaka kitaramuhiriye akaba agishakisha icyo azazanira umugore n’abana! telefone kuba itariho wenda ’yarayiriye’!
Ndashima ariko umugore kuba agerageza gushakisha icyagwiriye umugabowe!
aba swayire no gukunda abagore nibyabo igikombe bazakibahe ubwo yishakiye undi wallah
Uyu mwana w’abandi ko yagowe ra? Ni yihangane Imana izamuha umugisha. None se buriya ntabona ko umugabo yamwanze koko? Umuntu ufite abana iyo adataha mu rugo, nibura rimwe mu minsi ibiri aterefona mu rugo akavugana na nyina, byanashoboka akamuha abana bakamuvugisha, dore noneho we ko afite uw’imyaka 4. Yewe niyihanagure yitahire atazarinda kugwa ruhabo abayisiramu niko babaye bararikira abagore benshi buriya yararongoye. Wasanga yaragezeyo akahasanga agakumi akakumvisha ko akiri umusore match ikarangira , bikazarangira nako agataye, sinjye wahera!!!