Umugore yatwitse umwana we amuziza ko yanze gutunganya ibishyimbo
Rosarie Yambabariye utuye mu mudugudu wa Remera, akagari ka Nyarutunga, umurenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe, yatwitse amaboko y’umwana we w’umuhungu wiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza amuziza ko yamusuzuguye akanga gutunganya ibishyimbo bagombaga guteka.
Uyu mugore ibi ngo yabikoze mu rwego rwo guhana umwana we iri kosa ryo kutumvira ngo ntazongere kurikora.
Nyuma yo gusanga atatunganije ibishyimbo bagombaga guteka yahise amuboha amaboko amutwikisha ibishara nk’uko Ruhurambuga Faustin ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Remera yabitangaje.
Mu gihe hagikorwa iperereza ku cyatumye uyu mubyeyi atwika umwana we, uyu mugore acumbikiwe kuri polisi ya Nyarubuye naho umwana we arwriye ku kigo nderabuzima cya Nyarubuye.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Polisi murekure uwo mudamu atahe kurwaza umwana we, kuko nubwo yamuhanishije uburyo budakwiye, imyumvire ya nyina nawe n’uwo kwigisha mutirengagije ko imyumvire yabamwe mu baturage bacu iri hasi, kandi siubu gusa na data yandazaga hanze kenshi akananyiriza ubusa kenshi, ariko ntibyambujije gukura no kuba umugabo so impanuka uwo mugore yagize yigishwe atari kuri police muri social affairs.