Umugore wo mu cyaro niwe utugize - Minisitiri Gasinzigwa
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Oda Gasinzigwa arashishikariza abagore bo mu cyaro kutazigera basubira inyuma mu rugendo rw’iterambere kuko aribo bagize iterambere ry’u Rwanda.
Minisitiri Gasinzigwa yatangaje ibi ku wa gatandatu tariki ya 25/10/2014, ubwo mu karere ka Burera, mu murenge wa Gatebe, hizihirizwaga umunsi w’umugore wo mu cyaro ku rwego rw’igihugu.
Muri uwo muhango waranzwe no kugabira inka abagore 10 batishoboye, kubyara abagore batishoboye muri batisimu ndetse no guhemba umugore wabaye indashyikirwa mu kwiteza imbere mu karere ka Burera ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda, abagore bibukijwe ko umugore wo mu cyaro ariwe shingiro ry’iterambere.

Minisitiri Gasinzigwa avuga ko umugore wo mu cyaro kuri ubu atandukanye n’uwa cyera kuko yamaze gutera intambwe ubwo yahabwaga ijambo.
Ngo bitandukanye na kera aho umugore wo mu cyaro byavugaga umugore wakandamijwe, umeze nabi, wasabitswe n’indwara, udashobora kujya mu buyobozi cyangwa se ngo afate ibyemezo.
Agira ati “Umugore wo mu cyaro ahubwo niwe utugize. Iyo urebye iyi myaka, iyo urebye ibikorwa bitandukanye by’iterambere bafatanyije n’abagabo, nibo batuma igihugu cyacu tugera aho tugeze.
Ntabwo turi buvuge ngo ni bibi kwitwa umugore wo mu cyaro! Ni umugore wo mu cyaro kuko ari igisubizo. Ntabwo ari umugore wo mu cyaro kuko ari ikibazo. Ni igisubizo cy’iterambere, ni igisubizo cy’amajyambere, ni igisubizo cy’intambwe yo kwigira twese twiyemeje nk’abanyarwanda”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango akomeza asaba abagore bo mu cyaro gukomeza intambwe yo kuva mu bukene, bagendera ku mahirwe bafite y’ubutaka bwiza n’ikirere cyiza, bakongera umusaruro w’ubuhinzi kandi bagashishikarira kujyana abana babo mu mashuri aho kubaheza mu ngo babafasha imirimo.
Agira ati “Dufite ubutaka bwiza, dufite ikirere cyiza, dufite abayobozi beza, dufite umutekano. Ahari umutekano nta na kimwe tudashobora kugeraho. Dushobora kweza, dushobora gusagurira amahanga…”.
Abagore bo mu karere ka Burera nabo bahamya ko bahawe ijambo aho bemeza ko kera byagoranaga kubona umugore uhagaze imbere y’abantu atanga ibitekerezo.

Aba bagore bavuga ko muri uko guhamba ijambo banibumbira mu matsinda abafasha gukemurirana ibibazo bakusanya amafaranga, bagafashanya. Bongera ho ko baramutse babonye inkunga ibafasha gukora imishinga ibazamura byarushaho kubafasha.
Nyampundu Eugenie agira ati “Kubera ko tuba dufite inkunga nkeya, tuba dufite amafaranga makeya mu matsinda dukoresha, mbese habonetse nk’abantu bashobora kudutera inkunga, tukabona amafaranga atubutse, ku buryo natwe abagore bo mu cyaro, abenshi twese ntabwo ariko dukora mu masoko, umuntu akabona nk’akantu yacuruza akisumburaho aho yari ageze”.
Muri uwo muhango, inama y’igihigu y’abagore (CNF) yatangije gahunda yitwa “Inshuti mu kwigira” aho abagore b’abakene bahawe abandi bagore bazajya babafasha mu buryo butandukanye no mu bitekerezo bikazabafasha kuva mu bukene.

Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
abagore bo mu cyaro bagomba gushyigirwa bityo ntibaheranwe na bya bikorwa bituma bibera mu mirimo idashira, bagomba gukaraba bagacya kuko nibo shingiro ry’iterambere aho batuye