Umugore wifuzwa muri 2050 ni uwuzuza inshingano z’urugo kandi wateye imbere

Mu gihe mu Rwanda hatangiye gutekerezwa ku bizagerwaho muri 2050, urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango RPF-Inkotanyi rwifuza ko icyo gihe umugore w’Umunyarwandakazi azaba abasha kuzuza inshingano z’urugo neza, yaranateye imbere.

Umugore wo muri 2050 akwiye kuzaba yuzuza inshingano z'urugo kandi ateye imbere
Umugore wo muri 2050 akwiye kuzaba yuzuza inshingano z’urugo kandi ateye imbere

Hélène Uwanyirigira ukuriye Inama y’Igihugu y’Abagore mu Karere ka Huye, avuga ko umugore wifuzwa muri 2050 ari uzaba yuzuza inshingano eshatu kandi akazuzuza neza.

Izo nshingano ni “iy’ububyeyi igaragarira mu kubyara no kurera neza ndetse no kwita ku bo mu rugo rwe, kimwe no guhaguruka agakora, agateza imbere urugo rwe n’igihugu muri rusange”.

Dr. Anne Marie Kagwesage, umuyobozi wungirije wa RPF-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo, amwunganira avuga ko umugore wifuzwa ari “Ukunda umurimo kandi wita ku muryango we.” Ati “ Mbese umugore uri mu ngamba neza”.

Kugeza ubu kandi, ngo hari abagore bigenda bigaragara ko badahagaze neza muri izi nshingano, ari na yo mpamvu bagomba gufashwa na bo bakabigeraho, nk’uko bivugwa na Pélagie Kayirebwa, uhagarariye urugaga rw’abagore rushamikiye ku Muryango RPF mu Karere ka Huye.

Dr. Anne Marie Kagwesage, Umuyobozi wungirije w'UmuryangoRPF-Inkotanyi mu Ntara y'Amajyepfo
Dr. Anne Marie Kagwesage, Umuyobozi wungirije w’UmuryangoRPF-Inkotanyi mu Ntara y’Amajyepfo

Agira ati “Abagore duhagaze neza mu ngamba, ntihaboneka umugore ufite umwana urangwa n’imirire mibi, ntihabaho abana b’inzererezi. Bariya bana si uko batagira aho bavuka, ahubwo bahari kubera ko bafite ibibazo mu miryango, byaba iby’ubukene cyangwa iby’amakimbirane y’ababyeyi”.

Aya makimbirane y’ababyeyi hari n’igihe avamo gatanya, zigira ingaruka ku bana. Dr Kagwesage ati “Gatanya muri iyi minsi ziri kugenda ziyongera, kandi ni ikibazo gikomeye kuko zisenya umuryango, kandi umuryango ari wo shingiro rya byose”.

Kayirebwa avuga ko mu cyerekezo 2050, batangiye urugamba rwo kwegera abagore mu midugudu batuyemo, hakarebwa icyo bakeneye bakakibafashamo.

Ni muri urwo rwego hatangijwe gahunda yo kuremera abagore b’abakene cyane, bakagurizwa ibihumbi 100 bifashisha mu dushinga duciriritse, hanyuma bagahabwa ababarusha ubumenyi babaherekeza kugira ngo udushinga twabo tudahomba, ahubwo bunguke, hanyuma na bo mu bihe biri imbere bazabashe kuremera bagenzi babo.

Kugeza ubu mu Karere ka Huye hamaze kuremerwa 18 muri ubu buryo, kandi barateganya kuzareba n’abadafite aho kuba bakabubakira.

Ibi biri muri gahunda bihaye y’uko abagore b’abakene cyane bazajya baremerwa hashingiwe ku byo bakeneye, bagakurikiranwa intambwe ku ntambwe n’abize ndetse n’abafite ubushobozi, bazajya bahabwa.

Aba bazajya banabafasha kuzamura imyumvire, bityo abarwaje bwaki, abatajyana abana mu ishuri ndetse n’abafite ibindi bibazo mu miryango bafashwe kubikemura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka