Umugore wabyaranye na Dr. Mbukani akurikiranyweho urupfu rwe

Polisi yataye muri yombi umugore imukurikiranyeho kugira uruhare mu rupfu rwa Dr. Radjabu Mbukani, umuganga wazobereye ku kwita ku babyeyi batwite wakoraga muri CHUK na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Louise Muhire watawe muri yombi, yabyaranye na Dr. Mbukani abana babiri.

Dr. Radjabu Mbukani w’imyaka 37 yaburiwe irengero tariki 29/12/2012, umurambo we uza gutoragurwa umanitse mu giti tariki 03/01/2013 mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo.

Muhire na Dr. Mbukani bari bafitanye amakimbirane kugeza ubwo Muhire yagerageje gucura umugambi wo kumwiguna ariko ntibyamukundira; nk’uko Polisi ikomeza ibitangaza.

“Iperereza rimaze gukorwa rigaragaza ko Muhire afite uruhare muri urwo rupfu. Bombi bagiranye amakimbirane akomeye mbere y’uko Dr. Mbukani apfa”; nk’uko umuvugizi wa Polisi, Supt. Theos Badege abitangaza.

Supt. Theos Badege akomeza avuga ko Muhire yavuze ko azica Mbukani none ubu arafunze mu gihe iperereza rikomeje.

Dr. Mbukani yavukiye mu Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu mwaka w’i 1975. Yari umuganga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) akaba yakoreraga impamyabushobozi y’icyiciro cya nyuma (PHD) muri Kaminuza ya Gothenburg muri Sweden; nk’uko urubuga rwa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda rubitangaza.

Leonard Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

na akaga pe ubwose nibwo yungutse koko?arikoko nkibyo bintu nibiki bitabanza kugisha umutima inama ubwo ni ubunyamaswa bukabije uwomugore mubi ntabanza ngo azirikane no kugahinda ateye abana be ubwose utwo duke yagayaga noneho ninde uzatumuha ubwose abana nibamubaza ahose aba azababwira iki cga atekereza ko batazakura yemwe nugusenga dukomeje peeee

mado yanditse ku itariki ya: 14-01-2013  →  Musubize

du keneye amakuru arambuye namafoto ukobyagenze

yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

yoo mbega umugore wikigoryi ubwose nibwo agiye kubona amafaranga yo ntabwengerwose gusa abagore bakino gihe ni danger rwose nawe ari kuruhukira GEREZA pe ariko hari cyo ntumvishe ababyumvishe neza munsobanurire uwo Dr nta wundi mugore yarafitese baribarabyaranye gucyo

gusa ni ukwihangana pe biba gusa mbabajwe nabobana agize ipfubyi pe

karimu yanditse ku itariki ya: 10-01-2013  →  Musubize

hababaje abana be kandi no kubona barishe umuntu ufitiye igihugu akamaro nabyo birababaje

benigne yanditse ku itariki ya: 9-01-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka