Umugore wa Twahirwa yahinduye imvugo, ashinjura umugabo we

Kuwa 23 Ugushyingo 2023 mu rukiko rwa Rubanda i Paris ahari kubera urubanza, Uwimana Pirimitiva, umugore wa Twahirwa yahinduye ubuhamya yatanze mbere ahamya ko Twahirwa ari umugabo bashakanye byemewe n’amategeko ndetse bakundana.

Séraphin Twahirwa uri i iburyo wambaye ipantaro ya Kaki
Séraphin Twahirwa uri i iburyo wambaye ipantaro ya Kaki

Yatangaje ibi nyuma y’uko ku mugoroba wo kuwa 22 Ugushyingo, yatashye arandaswe, bukeye bwaho Umushinjacyaha atangaza ko yajyanywe kwa muganga kugira ngo harebwe uko ubuzima bwe buhagaze, gusa Muganga ngo yasanze nta kibazo kidasanzwe afite.

Umushinjacyaha yavuze ko n’ubwo umutangabuhamya yavugaga ko aterwa ubwoba kandi afite impungenge z’umutekano we, kuri ubu yababwiye ko nta mupolisi wo kumurinda ashaka.

Ubwo yajyanwaga kwa muganga Uwimana Pirimitiva ngo yavugaga ko nta buvuzi yifuza guhabwa ndetse yari yasabye ko ubuhamya bwe bwatangirwa mu muhezo.

Bamusobanuriye ko Urukiko rwafashe icyemezo cyo kumwumva mu ruhame ruhereye aho rwari rwasubikiye, aho yari yabajijwe ku buryo yabonanye na Twahirwa n’uko bashakanye no kuba yaragiranaga ibiganiro kuri telefone na Twahirwa.

Bamubajije niba hari uburyo bavuganaga ati: "Ntitwavuganaga nta na nimero ye nagiraga."
Umucamanza ati: "Wasobanura ute ko hari ubutumwa twabonye mwagiranaga mbere ya 2020 tukibaza mu iperereza" Pirimitiva ati: "Uwo si njye sinigeze mvugana na we." Umucamanza ati: "Nyuma y’iperereza ntimwigeze muvugana!" Pirimitiva ati: "Nta nimero ye ngira."

Bamubajije uko yahuye na Twahirwa akiri inkumi, avuga ko yagiye i Kigali agiye kwiga aba kwa mukuru we Enatha, baramenyana bakajya bavugana buri mugoroba amusaba ko bazabana, undi amubwira ko akiri muto yareka akabanza kurangiza kwiga.

Twahirwa ngo yabibwiye se, kuko papa we yashakaga ko Twahirwa yashaka vuba, se wa Twahirwa ngo avuga ko bagomba kujya gufata irembo. Pirimitiva ngo yagiye kubibwira se kuko yamukundaga cyane, papa we arabimwemerera ahita ajya kubwira Twahirwa na se ko babyemeye.

Ubwo ngo irembo ryarafashwe, Pirimitiva akomeza kwiga ariko baza gukomeza mu mihango yo gukwa no gusaba.

Ati "Twarabanye mu by’ukuri ikitarabayeho ni ukujya mu rusengero ariko na byo twabitekerezagaho."

Umucamanza ati: "Bakubaza muri 2020 ni iki cyaguteye kuvuga ibitandukanye n’ibi kandi utange n’ibisobanuro".

Pirimitiva ati "N’iyo papa yaza, hari n’abavandimwe banjye bakiriho, mubabajije ntawababwira ko nigeze mfatwa ku ngufu".

Umucamanza ati: "Hari abantu benshi babivuga kandi na we warabivuze"ati: "Njyewe navuze ibitari ibyanjye."
Pirimitiva akomeza avuga ko umugabo we Twahirwa yamukundaga n’Umuryango cyane cyane papa we. Avuga ko kandi yamwubahaga ku buryo atigeze anamuvuga mu izina buri gihe byari cherie cherie Cherie".

Umucamanza ati: "Nta rugomo yigeze agukorera" we ati "ibyo ni ibisanzwe nk’ahandi hose mu miryango."

Umucamanza amubaza niba umuryango we wari wishimiye ko babana avuga ko hari umwe utarabishakaga ariko abandi nta kibazo.

Ati "Nari meze neza, nambara neza, nsa neza. Nta kibazo nari mfite."

Bamubajije niba umugabo we yaranywaga inzoga cyane ati "Si cyane ariko abagabo bose banywaga inzoga nimugoroba bavuye ku kazi."

Umucamanza ati "Yakundaga kujya mu tubari se," ati "Hari ako ku wo bita Eugenie akandi sinkibuka."

Amubajije uko Twahirwa yitwaraga mu gihe cy’amashyaka menshi. Ati "Nta cyahindutse yakomeje kuba inshuti n’abandi nka ba Kamuzinzi na ba Rugambage".

Umucamanza yamubajije uko urubyiruko rwitwaraga hagati y’i 1991-1992, umubano warwo n’umugabo we asubiza ko atagendaga cyane ndetse ko nta n’insoresore zazaga mu rugo rwabo bityo ko atabizi ndetse avuga ko nta mitingi zahaberaga ahubwo hagendaga abantu bakuru gusa.

Bamubajije niba Bucyana apfa azi niba Abatutsi barakorewe ihohoterwa, asubiza ko yamwumvaga ariko ko atazi niba yarapfuye.

Bati "Ntuzi niba umugabo wawe hari abo yahohoteye," ati "Ntabyo nzi."

Inyangamugayo nazo zahase ibibazo umugore wa Twahirwa, Bati "Muri 2020 wavuze ibintu byinshi ubazwa, none ubu uvuze ibitandukanye na byo, ukavuga ko ibyo bintu wabivugaga ku gitutu, watubwira uko byagenze?

Ati: "Ibyo byatewe na Fidele na Bosco. Fidele yaraje aranyicaza ati ’hari ibintu nshaka kukubwira’ ambwira ko ngomba gutanga ubuhamya.

Inyangamugayo yamubwiye ko arimo gusubiza ikibazo kitari cyo, we yamubajije uko byagenze ngo bamucengezemo ubwo buhamya. Ngo uwo Fidele yabanje kumubwira aho Séraphin azaburanira, yumvise ko ari i Bruxelles yumvise ko ho nibura hari umutekano. Ngo muri Kenya ho unahaye umuntu 200FRW ngo yice umuntu yamwica.

Undi ati "N’ubundi nturimo gusubiza, mbwira ukuntu biriya bintu bitandukanye byimbitse babigushyizemo ku buryo utanga n’utumenyetso duto duto," ati "Byabaye kubera iterabwoba." Inyangamugayo ati "Ndabona ikibazo cyanjye ntaribukibonere igisubizo ndarekeye.

Undi yamubajije niba umugabo we yari afite imodoka, arabihakana. Amubajije niba Twahirwa yari aziranye na Bikindi ati "Bikindi na njye nari muzi." Bamubajije niba yarajyaga ajya iwabo ati "Reka da."

Bamubajije niba azi Sakade arahakana avuga ko atamuzi, bamubajije niba azi Doti ati "Ndamuzi yari umuhungu w’umuturanyi witwa Karambizi". Bati "Ese waba uzi ko yari interahamwe ati "Ntabyo nzi."

Bamubajije niba hari interahamwe azi avuga Gatoya na Gakuru kandi mu buhamya bwatanzwe aba bari abarinzi ba Twahirwa (escorts)bamubajije niba barajyaga iwe arabihakana, bamubajije uko babaga bambaye avuga ko atabizi we yiberaga mu rugo ati "Njyewe navaga mu rugo ndi kumwe n’umugabo wanjye gusa." Bati "N’amaguru?" Ati "Yari afite imodoka yatiye atwarwa n’uwitwa Major (uyu na we ni interahamwe yavuzwe ko bagendanaga), bamubajije ubwoko bwayo avuga ko atabuzi.

Bamubajije niba yarabonye bariyeri avuga ko zari zahari hose. Bamubajije niba hari iyari hafi y’iwabo avuga ko hari iyari munsi ya Magerwa. Bamubajije niba mu kunyura kuri iyo bariyeri hari ibibazo bagize ati "Nta kibazo twamenye."

Bamubajije niba hari amakuru y’urupfu rw’uwitwa Paul waguye hafi y’iwabo avuga ko ntabyo azi. Bamubajije ku rupfu rwa musaza we Karekezi ati "Sinabimenya nari narahavuye, nababwiye ko nabimenye mbibwiwe na Béata."

Mu buhamya bwatanzwe mbere, Uwimana Pirimitiva, umugore wa Twahirwa Séraphin yamushinjaga kumufata ku ngufu, ndetse agatanga amakuru y’ukuntu Jenoside yagenze gusa nyuma yaho yahinduye imvugo, ibintu byose yavuze mbere mu iperereza ryakozwe muri 2020 arabihakana.

Séraphin Twahirwa uri kuburanira mu Bubiligi we na mugenzi we Pierre Basabose bashinjwa ibyaha bya Jenoside kuri Twahirwa hakiyongeraho icyo gufata abagore 12 ku ngufu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka