Umugore w’agaciro ni urema umuryango wishimye - Depite Bitunguramye
Depite Bitunguramye Diogène arasaba abagize Umuryango by’umwihariko abagore, guharanira kurema imiryango yishimye kuko ari bwo bazaba bagize uruhare mu kubaka Igihugu cy’ejo hazaza.

Yabitangarije mu Karere ka Muhanga aho yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Cyeza, kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore, asaba ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu kurwanya amakimbirane mu miryango, kuko aribwo abayivukamo bakurana urukundo rw’ababyeyi bakazarushaho kwiteza imbere.
Mu Murenge wa Cyeza hari umubyeyi urera abana batandatu, ku myaka 41 y’ubukure, ariko akaba yarabanye nabi n’umugabo we kugeza ubwo batandukanye, ubwo akaba arera abo bana wenyine, kuko yakunze kugirana ibibazo n’uwo bashakanye.
Uwo mubyeyi ubu wamaze gushyikirizwa inzu yubakiwe na ba mutima w’urugo bo mu Karere ka Muhanga, avuga ko uwari umugabo we yigeze gufata ku ngufu umukobwa wabo w’imfura agafungwa, ariko hakabura ibimenyetso agafungurwa.
Usibye iyo mfura yabo, ngo hari undi mukobwa we wari wagiye kubana na we nyuma yo gutandukana kw’ababyeyi be, na we se agerageza kumufata ku ngufu bituma uwo mwana afata umwanzuro wo kugaruka kubana na nyina.

Iyo mibereho mibi yatumye uwo muryango ujya mu nkiko kuburana, haba ku butane n’ibindi bibazo bagiranaga, byatumye abana batiga neza kuko hari n’abataye amashuri, ibyo bikaba byaratumye umuryango ubaho nabi.
Aho ni na ho Depite Bitunguramye ahera asaba ko hakurikizwa gahunda Leta yashyizeho yo kurwanya amakimbirane mu miryango, kuko kubura ibyishimo mu muryango bituma abawukomokamo nabo bazagira ibibazo byinshi nibashinga indi miryango, ibyo bikaba byagira ingaruka ku Gihugu, kuko Umuryango utishimye udakora ngo witeze imbere n’Igihugu muri rusange.
Agira ati "Abagore n’abagabo, kugira ngo habeho agaciro k’umugore bisaba kuba ari mu muryango wishimye, ibyo bituma hatabaho kuzarema imiryango ibanye nabi mu bakomoka n’ubundi muri ya miryango ibanye nabi".
Agaruka ku nsanganyamatsiko izirikanwa ku nshuro ya 31 hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Rwanda, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacquerine, yavuze ko agaciro k’umugore gatuma umuryango atuyemo ugira umutuzo n’iterambere, bityo ko abagabo n’abagore bakwiye kubahana bagashyira hamwe bagakorera abana kuko bituma bakura neza, bakazigirira akamaro bakanabasha gufasha ababyeyi babo bageze mu zabukuru.

Atanga urugero rw’abagore bikorera bafatanyije n’abandi bagize urugaga rw’abikorera mu Karere ka Muhanga (PSF), biyemeje kubakira abagore bagenzi babo inzu 12, imwe imwe muri buri Murenge, hagamijwe gufasha imiryango itishoboye gutera imbere.
Agira ati "Abagore bagenzi banyu bagize uruhare mu kubaka izo nzu, ni urugero rufatika ko guteza imbere umugore, ari uguha agaciro umuryango. Abo bagore barakoze batera imbere biyemeza gufatanya n’abagabo kubakira iyo miryango, bigaragaza ko abagore bashoboye ahubwo kubaha agaciro ari uguteza imbere Umuryango".
Usibye kubakira iyo miryango 12, abagore bo mu Karere ka Muhanga bishoboye, banahigiye gufasha iyo miryango bubakiye, mu bikorwa by’iterambere mu buryo bitandukanye bwatuma irushaho kuzamura imibereho yayo.







Ohereza igitekerezo
|