Umugogo w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wagejejwe mu Rwanda (Video& Photos)
Umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wakiriye umugogo we, kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2017.

Umugogo w’Umwami Kigeli V wageze mu Rwanda ahagana mu ma saa Sita zo kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mutarama 2017, nyuma y’uko urukiko rwo muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika rwanzuriye ko agomba gutabarizwa mu Rwanda.
Vuningoma James Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, wavugiye Guverinoma y’u Rwanda, yavuze ko biteguye kumutabariza i Mwima na Mushirarungu itariki nimara kwemezwa.
Uretse abagize umuryango w’Umwami Kigeli V bari baje kwakira umugogo we, hari n’abandi bayobozi batandukanye muri Guverinoma barimo Minisitiri w’Umuco na Siporo Uwacu Julienne.
Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze tariki 16 Ukwakira 2016. Agejejwe mu Rwanda kuri uyu wa mbere nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rwo muri Leta ya Virginie yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, cyemeje ko Umugogo we ugomba gutabarizwa mu Rwanda.






Reba video Umugogo w’Umwami kigeli V Ndahindurwa ugezwa ku kibuga cy’Indege i Kanombe
Ohereza igitekerezo
|
nibyizako umugogo w,umwami ugera m U Rwanda Imana imwakire mubayo. (RIP)
Rwose ni byiza kuko n’abana bakiri bato barahungukira iby’Amateka kandi n’igihugu nk’uRwanda kirarushaho kwunguka amateka meza .Gutabarizwa mu Rwamubyaye n’ukubahiriza uburenganzira bw’Umwami wigeze kuyobora iki gihugu banyamuryango b’Umwami mwihangane mukomere iyi Si n’icumbi God bless all
Nshimishijwe no kubona Umwami Kigeri V Ndahindurwa, agiye gutabarizwa mu Rwanda, igihugu cye kavukire.
Imana rurema inane nawe iteka ryoshye.