Umuganura wabaye gahunda ya Leta yo kwishima, guha agaciro umurimo no kwizigamira
Umuhango w’umuganura washyizwe muri gahunda za Leta zo kwishakamo ibisubizo no kwigira; aho ngo uzajya wizihizwa buri mwaka abantu basabana, ariko bakaboneraho n’igihe cyo kwisuzuma, kwesa imihigo no gufata ingamba zo gukoresha neza ibyo bafite; nk’uko inzego zishinzwe gutegura umuganura zabitangaje.
Mu kwizihiza umuganura ku rwego rw’Igihugu ku mugoroba wo kuri uyu wa 1/8/2014, Ministiri w’Ubuhinzi n’ubworozi, Geraldine Mukeshimana yibukije ko kuva kera umuganura wari igihe cyo kwicarana no gusabana ariko bakanisuzuma; kubera ibyo ngo umuganura uzajya uba uwo gushimangira urugendo rwo kwigira no kwishakamo ibisubizo.

Ministiri w’ubuhinzi n’ubworozi yagize ati:”Buri wese asabwa gusubira ku isoko; umuganura wabanzirizwaga n’umurimo kugira ngo haboneke umusaruro wo kwishimira mu gihe cyo kuwizihiza; tugomba kureba ibyo twari twarateganije kugeraho, tukaba ari ho dukura imbaraga zo kunoza ibyo dukora, tukongera umusaruro ndetse tukirinda gusesagura ahubwo tukitabira kwizigamira.”

Nk’uko byashimangiwe n’Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’umuco na Siporo, Edward Kalisa yavuze ko gahunda zitandukanye za leta zirimo umuganura, umuganda, imihigo, inkiko gacaca, itorero ry’igihugu,… zizakomeza kuba ishingiro ry’iterambere.
Umuganura muri uyu mwaka wizihijwe mu gihe cy’iminsi itatu, aho umuhango wo kuwizihiza nyirizina ku rwego rw’igihugu no mu turere tumwe na tumwe, wabanjirijwe n’imyiyereko, imurikabikorwa no kumurika inyambo.

Abazi iby’amateka bemeza ko Umuganura watangiranye no guhangwa k’u Rwanda, wizihizwaga buri mwaka, aho Umwami yifatanyaga n’abaturage agasangira nabo ibyo bejeje bikomoka ku buhinzi n’ubworozi, akaboneraho akanya ko kumva no gukemura ibibazo bafite, hamwe no kubifuriza ishya n’ihirwe mu byo bakora.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Jeannette KAGAME,
uragahorana amata ku ruhimbi.
Urakagira abana uha amata.
Imana iguhe umugisha wowe n’umutware wawe akaba ari n’umuyobozi w’igihugu cyacu n’umuryango wawe wose.
Jeannette KAGAME,
uragahorana amata ku ruhimbi.
Urakagira abana uha amata.
Imana iguhe umugisha wowe n’umutware wawe akaba ari n’umuyobozi w’igihugu cyacu n’umuryango wawe wose.
uyu munsi urerekana ko umuco ugihari kandi ubungabunzwe neza watugirira akamaro. harakabaho u rwanda n;abanyarwanda
umuganura ni umunsi mukuru mu mateka y’igihugu cyacu ahubwo reka nshime abayobozi bawuteguye ndetse ukagenda neza gusa bizakomeze kuko niho naboneye ko abana bacu bakeneye kumenya amateka y’igihugu cyacu ndetse no gusobanukirwa ibijyanye n’umuco.