Umuganura ufite uruhare runini mu kubaka Ubunyarwanda mu babyiruka

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco itangaza ko umuganura ushobora gufasha urubyiruko guhindura imyumvire kuko ufite indangagaciro fatizo zituma ababyiruka barushaho kwiyubakamo ubunyarwanda.

Minisitiri Rosemary Mbabazi avuga ko Umuganura ufite Indangagaciro zubaka ubumwe mu Banyarwanda
Minisitiri Rosemary Mbabazi avuga ko Umuganura ufite Indangagaciro zubaka ubumwe mu Banyarwanda

Izo ndangagaciro fatizo enye harimo kubaka ubumwe, Ubupfura, gukunda umurimo, no gukunda Igihugu, zose zikaba zigamije gufasha Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kuzuzanya kandi bagakundana hagati yabo.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, atangaza ko kubaka ubumwe byatumye Abanyarwanda bafatanyiriza hamwe gushaka ibisubizo by’ibibazo bya Covid-19, cyane cyane urubyiruko rukaba rukorera ubushake mu bukangurambaga bujyanye no kwirinda icyo cyorezo.

Avuga ko mu rwego rwo kwizihiza umuganura muri uku kwezi kwa Kanama 2021 hari inzego nyinshi zirimo gukora ibishoboka ngo Umunyarwanda aho ari hose yumve atekanye kandi arangwe no gushyigikirana na mugenzi we baganuzanya kandi baganuza u Rwanda.

Agira ati “Kuganura no kuganuza u Rwanda ni ukuba buri wese akora ikintu gifitiye mugenzi we inyungu, nko gukoresha imbaraga ku rubyiruko ngo bahashye icyorezo cya Covid-19, abaganga bafasha abarwayi, abasirikare ku mutekano ngo Umunyarwanda adahungabana, ibyo byose ni ugukunda igihugu, ni ukunga ubumwe”.

Kwizihiza Umuganura mu muryango bihuza abakuru n’abato

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Deogratsias Nzamwita avuga ko mu gihe cya Covid-19 abantu batabonye uko basabana cyane ari na yo mpamvu umuganura wizihirijwe mu muryango, abana bakaganuza ababyeyi n’ababayeyi bakaganuza abana, ibyo bigafasha abo bombi kungurana ibitekerezo n’inama ku byo bashyiramo imbaraga kugira ngo umuganura w’ubutaha bazabe bageze ku rwego rushimishije.

Agira ati “Iyo ababyeyi bahuye n’abana ku munsi nk’uyu bagomba kuganira bareba ibyo bagezeho mu muryango byaba ubuhinzi n’ubworozi cyangwa akandi kazi kabaha umusaruro, barebera hamwe niba hari icyo umuryango wungutse, ndetse haba haranabayeho ibibazo bakabona umwanya wo kubiganiraho no gushyiraho ingamba zo kubikemura, ibyo rero ni ibintu byiza bizatuma abana barebera ku bakuru uko barushaho kwitwara”.

Umunyeshuri witwa Rutaganira wiga mu gihugu cy’u Burusiya mu bijyanye no gutubura ibiribwa, avuga ko ibyo yiga byahuzwa n’umuganura kuko niba umusaruro watubutse abantu bazihaza mu biribwa basagurire amasoko biteze imbere n’Igihugu muri rusange.

Agira ati “Indangagaciro zacu nituzihuza n’ubumenyi dukura muri ibi bihugu bizatuma tuvomana ubumenyi ingufu n’imbaraga, tugira imihigo ku buryo umunsi tuzataha tuzaganuza u Rwanda nk’Igihugu cyacu, kuko Igihugu cyacu cyatuganuje kugera ku bumenyi natwe dukwiye kugira icyo tukiganuza”.

Umuyobozi mukuru wungirije w’Inteko y’umuco bwana, Uwiringiyimana Jean Claude, avuga ko urubyiruko rufite amasomo menshi rwakura mu muganura rugendeye ku ndangagaciro zawo, kugira ngo irusheho kubaka Ubunyarwanda.

Asaba urubyiruko gukurikira inyigisho zijyanye n’umuco w’u Rwanda kugira ngo iterambere rutegerejweho rizabashe gutanga umusaruro, kuko niho hari ingufu zizatuma bubaka Igihugu cyabo bakazanakiraga abazabakomoka.

Agira ati “Ntabwo ibyo twiteze ku rubyiruko rw’ejo hazaza twazabibona igihe batavoma mu ndangagaciro za wa muco mwiza wacu urimo n’umuganura, kuko ziriya ndagagaciro ni nka moteri yo kubaha ingufu zo kubaka Ubunyarwanda”.

Umuganura ni umwanya wo kubaka ubumwe bubyara ubufatanye

Umukozi ushinzwe iby’amasoko no guhuza abakiriya muri Trans Union Rwanda (TUR), Ntazinda Marcel, avuga ko ku muganura ari ho hasanirwa Ubumwe bw’Abanyarwanda kandi urubyiruko rufite byishi rwaboma mo bizatuma ababyiruka bakomeza kunga ubumwe.

Agira ati “Mu muganura ni ho dusanira ubumwe bwacu tukavuga ngo dusangire dusabane dukureho ibidutandukanya, tunemeze ibyo tuzageraho mu gihe kizaza, Imihigo y’umuryango kuzayigeraho ni ugufatanya, ubwo bufatanye bubyara ubumwe, iyo ubumwe buhari bugeza ku iterambere”.

Yongeraho ko umubare munini w’Abanyarwanda ari urubyiruko kandi abakuru bamaze kubaka umusingi w’Ubumwe kandi uwo musingi ari urubyiruko rukwiye kuwubakiraho, rumenye kubaka ubumwe urubyiruko rumenye guhiga imihigo, rumenye ngo uyu mwaka twageze kuki umwaka utaha tuzagera kuki.

Uwiringiyimana kandi asanga umuryango ari urubuga rwiza rwo kuganiriramo n’abato ibyarushaho kububaka bakarushaho kwiyumva mu iteremabere ry’igihugu no kurigiramo uruhare, dore ko insanganyamatsiko tuzirika igira iti “Umuganura Isoko y’Ubumwe n’ishingiro ryo Kwigira”

Uwiringiyimana agira inama urubyiruko yo kugira ubumwe bushingiye ku muganura bufitiye urubyiruko akamaro igihe cyose ruzakunda umurimo ushingiye ku bupfura bigira ku bakuru, amasomo ava mu murage w’abakurambere, ntihitabwe ku byo usanga urubyiruko rushaka gushyira imbere kandi bihabanye n’indangagaciro z’abakurambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka