Umuganura 2020: Mobile Money, Whatsapp bisimbure kwegerana - RALC

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) yasabye Abanyarwanda kuganura birinda Covid-19, aho gusangira umutsima w’amasaka n’uburo, ibigori n’amarwa bisimbuzwa kohererezanya ubutumwa n’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Ubusanzwe ku muganura abantu basabanaga bagasangira ibiribwa n'ibinyobwa gakondo
Ubusanzwe ku muganura abantu basabanaga bagasangira ibiribwa n’ibinyobwa gakondo

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC, Nsanzabaganwa Modeste yatangarije Kigali Today ko uretse ibiganiro biza gutambutswa kuri Radio na Televiziyo zitandukanye, nta muhango n’umwe wo guhura kw’abantu wemewe.

Nsanzabaganwa yagize ati "Turashishikariza abantu kutegerana, turasabana mu buryo bw’ikoranabuhanga, ni cyo ribereyeho, niba ufite mubyara wawe mwashakaga gusabana umwoherereze bitanu(amafaranga), umutelefone, umwoherereze ubutumwa(message), munandikirane kuri whatsapp".

Ati "Abasangiraga ikigori bakirye ariko birinde kwegerana, uretse ko n’ibigori bihari bashaka babigura bakabirya".

Yakomeje asobanura ko ku manywa y’uyu munsi hari ibiganiro mu itangazamakuru, hanyuma nimugoroba hakaza kubaho igitaramo kiza kurebwa ku mateleviziyo no ku mbuga nkoranyambaga nka Facebook, YouTube,...abantu bari mu ngo.

Abantu bahugiye mu mirimo isanzwe kuri uyu munsi w’umuganura

Umuturage wo mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Musezero mu Murenge wa Gisozi(Gasabo) avuga ko bibutse ibigori, umutsima w’amasaka n’ibyo kunywa bafatiraga ku biro by’umudugudu buri mwaka iyo habayeho umuganura, ariko uyu munsi bahugiye mu mirimo isanzwe.

Yagize ati "Twatekaga ibigori tukabizana ku biro by’umudugudu, tugasangira umutsima tukarenzaho icyo kunywa, tukibuka bya bihe bya kera, ubu se biri he ngo tubihekenye(ibigori)?"

Uyu mubyeyi wari kumwe na bagenzi be barimo kumesa imyenda, bavuga ko umuganura w’uyu mwaka wababereye nk’umunsi usanzwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa RALC avuga ko kwizihiza umuganura abantu basabana nk’uko bisanzwe, kwaba ari nko kwiyahura muri ibi bihe havugwa icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka