Umugandakazi wari waraburiwe irengero yashyikirijwe umuryango we

Umugandekazi w’imyaka 16 witwa Namuronda Ronah wari waratorokanywe n’umusore w’Umunyarwanda yashyikirijwe umubyeyi we. Imihango yo guhererekanya uyu mwana yabereye ku mupaka wa Buziba tariki 23/03/2012.

Uyu mwana w’umukobwa wigaga mu mwaka wa karindwi w’amashuri abanza yageze mu Rwanda tariki 28/02/2012 azanywe n’umusore witwa Kayitare Alex ukomoka mu Murenge wa Karama mu Karere ka Nyagatare bivugwa ko yari afite gahunda yo kumugira umugore.

Kayitare yamenyanye na Namuronda nyuma yo kuva mu Rwanda atorokanye umukobwa witwa Mukabarisa Elizabeth bagiye kurushinga muri Uganda ariko yagerayo akamwamburwa n’umugabo w’Umugande.

Ibyabaye kuri Kayitare ngo byatumye atangira gushuka Namuronda amukura mu ishuri amuzana mu Rwanda; nk’uko nyiri ubwite yabitangarije umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Kabana Christophe.

Joice Norinamugasho, nyina wa Namuranda, avuga ko akibura uyu mwana bahise batangira gushakishiriza hirya no hino bakamubura nyuma bakaza kumenya ko yaba yarazanye n’uyu musore wabaga aho batuye. Kuri we ngo yishimiye cyane uko ubuyobozi bwamufashije kandi akanezezwa no kongera kubona umwana we.

Umuyobozi w’umurenge wa Tabagwe unahana imbibi n’igihugu cya Uganda yasabye ababyeyi kujya bita ku bana babo cyane cyane abageze mu gihe cy’ubwangavu n’ubugimbi dore ko baba bari mu bihe byo gushukika ku buryo bworoshye.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka