Umuganda usoza ukwezi kwa Mata wibanze ku gukumira ibiza

Ibikorwa birimo guhanga no gusibura imirwanyasuri, kuzirika ibisenge by’amazu, kubakira abatishoboye no gutunganya imihanda y’imigenderano ni bimwe mu byibanzweho mu gukora umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2023 hirya no hino mu Turere.

Bahanze imirwanyasuri mu rwego kurinda ubutaka gutembanwa n'amazi
Bahanze imirwanyasuri mu rwego kurinda ubutaka gutembanwa n’amazi

Ku rwego rw’Akarere ka Bugesera, umuganda wabereye mu Murenge wa Kamabuye, Akagari ka Biharagu, ukaba wibanze ku gutunganya imihanda y’imigenderano no kubakira abatishoboye amacumbi aho bateye imicanga hanazirikwa ibisenge by’inzu ya Mukankusi Josephine na Dusabe Jean Paul batuye mu Mudugudu wa Nyarurama.

Minisitiri Kayisire yafatanyije n'Abanyabugesera gusana inzu y'umuturage
Minisitiri Kayisire yafatanyije n’Abanyabugesera gusana inzu y’umuturage

Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, yasabye abaturage kujya bazirika ibisenge by’amazu yabo, hirindwa ko byatwarwa n’umuyaga.

Abaturage basabwe kuzirika neza ibisenge by'inzu
Abaturage basabwe kuzirika neza ibisenge by’inzu

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana na Senateri Nsengiyumva Fulgence, bifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Mayange, Umurenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo mu muganda wo gusibura imirwanyasuri mu mirima y’abaturage.

Guverineri Gasana yakanguriye abaturage kurushaho kumenya, kumenyekanisha Politiki ya Leta no kuyishyira mu bikorwa.

Mu Karere ka Kayonza, Umuganda wibanze ku bikorwa by’isuku aho ubuyobozi, inzego z’Umutekano ndetse n’abahagarariye amadini n’amatorero bifatanyije n’abaturage b’Akagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange mu gutema ibihuru mu rwego rwo kubungabunga isuku.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yifatanyije n’abatuye Umudugudu wa Nyabayama mu Kagari ka Nyabitare mu Murenge wa Nyarubuye mu gutunganya no gusibura inzira z’amazi mu muhanda Rurenge-Nyabayama.

Hanacukuwe kandi imirwanyasuri no kuzirika ibisenge by’amazu n’ibindi bikorwa bigamije kurwanya ibiza muri iki gihe kigaragaramo imvura nyinshi.

Mu biganiro nyuma y’umuganda, abaturage bibukijwe kugira isuku ahantu hose ku mubiri, ku myambaro y’abana mu ngo n’ahandi hose batuye. Bibukijwe kandi kwirinda amakimbirane mu miryango no gukomeza kwitabira ubwisungane mu kwivuza, bishyura imisanzu ya 2022-2023 ku batarayitanga.

Bakoze umuganda wo gusibura no guhanga imirwanyasuri mu mirima
Bakoze umuganda wo gusibura no guhanga imirwanyasuri mu mirima

Mu Karere ka Ngoma, ubuyobozi bwifatanyije n’abaturage b’Umudugudu wa Nyagasozi, Akagari k’Akaziba, Umurenge wa Karembo, mu muganda wibanze ku gucukura imirwanyasuri kuri hegitari eshanu, mu rwego rwo gufata amazi yangiza imirima y’abaturage.

I Rwamagana, Umuganda usoza ukwezi kwa Mata wakorewe mu Murenge wa Fumbwe, mu Kagari ka Nyakagunga, mu muganda wo gutunganya umuhanda no gusibura inzira ziyobora amazi mu Mudugudu wa Kabeza.

Basibye ibinogo byo mu muhanda
Basibye ibinogo byo mu muhanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka