Umuganda ni umwanya mwiza wo kubungabunga ibikorwa remezo - Hon. Kazarwa

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude, yifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rwinkwavu, mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi, wo gusibura inzira z’amazi ku nkengero z’umuhanda no mu mudugudu urimo gutuzwamo abaturage bubakiwe na Leta.

Perezida w'umutwe w'Abadepite, Kazarwa mu mugando bakora isuku
Perezida w’umutwe w’Abadepite, Kazarwa mu mugando bakora isuku

Uyu mudugudu kandi wanatujwemo n’abaturage bari batuye ahacukurwaga amabuye y’agaciro, bigatuma bishyira ubuzima bwabo mu kaga kandi nabo ubwabo bakavuga ko ibikorwa by’ubucukuzi byabasenyeraga, bigatuma benshi bava mu ngo zabo kubera kwangizwa n’ubwo bucukuzi.

Depite Kazarwa yabwiye abaturage bo muri uyu murenge ko umuganda badakwiye kuwufata nko kurangiza umuhango, ahubwo ko ari umwanya mwiza wo gukomeza kubungabunga ibikorwa remezo.

Ati “Binyuze mu mirimo y’amaboko ni ngombwa gukomeza kubungabunga ibikorwa remezo mwegerejwe, kugira ngo mukomeze mubisigasire mwubaka Igihugu namwe kugira ngo bikomeze bibateze imbere, binabafashe gukomeza kubaho neza”.

Yakomeje asaba abaturage guharanira gukorana umurava bivana mu bukene, abashisikariza kwizigamira, gusigasira ubuzima bagira isuku no kugaburira abana indyo yuzuye kugira ngo babarinde igwingira.

Ati “Ingendo z’Abadepite mu gihugu hose zigamije kugenzura no gushyigikira ibyateganyijwe muri NST2 uko bishyirwa mu bikorwa, kandi kugira uruhare muri iyi gahunda kugira ngo izabageze ku iterambere rirambye”.

Babumbye amatafari yo kubakira abatishoboye
Babumbye amatafari yo kubakira abatishoboye

Abaturage bitabiriye uyu muganda bavuga ko bazakomeza kubungabunga ibikorwa remezo Leta ibagezaho, kugira ngo bikomeze bibagirire akamaro.

Niringiyimana Alphred yavuze ko batarubakirwa umudugudu ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwatumaga hari abava mu ngo zabo, bakajya gucumbika ahandi kubera kubangamirwa.

Kuba barubakiwe umudugudu bagatuzwa bikozwe na Leta n’igikorwa kibereka ko bazirikanwa.

Abaturage bagaragarije Abadepite ko bazakomeza kubumbatira ubumwe bwabo, kuko bazi neza aho ingaruka z’amacakubiri zagejeje Igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba badashobora guhishira abagaragaza ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri ayo ari yo yose.

Si mu Karere Ka Kayonza gusa Abadepite bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda, kuko iki gikorwa cyabaye bari hirya no hino mu turere dutandukanye muri gahunda yo kureba ibibazo abaturage bafite bahereye mu nzego z’ibanze.

Umuganda ni igikorwa Abanyarwanda bakora mu mpera za buri kwezi bagamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’isuku mu gihugu. Abaturage bateranira hamwe bagakora imirimo itandukanye nko gusukura ahantu rusange, gutera ibiti, kubaka ibikorwa remezo n’ibindi bifitiye akamaro umuryango nyarwanda.

Hon. Kazarwa aganira n'abaturage
Hon. Kazarwa aganira n’abaturage

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka