Umuganda ni umubyizi umuntu wese ukuze agomba guha igihugu-Minisitiri w’Intebe

Ubwo Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi yatangiza ukwezi kwahariwe umuganda kuri uyu wa Gatatandatu tariki 28/09/2013 mu Karere ka Gakenke, yatangaje ko umuganda ugira uruhare mu kwihutisha iterambere, abantu bose bakuze bakaba bagomba kuwitabira.

Minisitiri w’intebe yavuze ko abantu batitabira umuganda nk’uko byifuzwa aho usanga ari umuntu umwe uhagararira umuryango, ngo bigomba gucika abantu bose bakuze bagakora umuganda kuko ari umubyizi bagomba igihugu.

Minisitiri w'Intebe ari mu gikorwa cy'umuganda.
Minisitiri w’Intebe ari mu gikorwa cy’umuganda.

Yagize ati: “Umuganda ugomba kwitabirwa n’umugabo n’umugore, ukitabirwa n’abantu bakuze bose bo mu muryango. Ikigaragara ni uko umuryango wohereza umuntu umwe, akajya kuwuhagararira, abandi bagasigara.

Turifuza ko ibyo bintu bicika, buri Munyarwanda ugejeje imyaka yo gukora, akamenya ko umunsi w’umuganda, umwe mu kwezi ari umubyizi agomba guha igihugu, igihugu cyacu nta wundi uzagiteza imbere uretse twebwe Abanyarwanda.”

Abaturage bakuze bose basabwa gukora umuganda.
Abaturage bakuze bose basabwa gukora umuganda.

Umuganda rusange ukorwa rimwe mu kwezi n’indi isanzwe ikorwa ishimwa ko yagize uruhare mu gushakira ibisubizo bimwe mu bibazo byari bigoye nko kubonera inyubako za SACCO, amashuri y’imyaka 12 y’ibanze, ibiro by’ubuyobozi n’ibindi.

Dr. Habumuremyi yakomeje avuga ko umuganda ari uw’abantu bose, abatitabira umuganda bakaba batatira umuco wo kwigira.

Ati: “Utitabiriye umuganda aba atatiriye igihango; aba atatiriye umuco dufite wo kwigira; aba atatiriye impanuro za Perezida wa Repulika zikangurira abantu gukora.”

Minisitiri w'Umuryango n'umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE bakora umuganda.
Minisitiri w’Umuryango n’umunyamabanga wa Leta muri MINISANTE bakora umuganda.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ufite mu nshingano ze umuganda, Dr. Alvera Mukabaramba, yabwiye abaturage ko muri uku kwezi kwahariwe umuganda hazakorwa umuganda nk’uko bisanzwe, inama n’amarushanwa.

Abayobozi batandukanye bifatanyije n’abaturage mu gikorwa cy’umuganda wo gutunganya uturima tw’igikoni n’ahagiye kubakwa igikoni cy’umudugudu mu Murenge wa Ruli. Minisitiri w’Intebe yatangije igikorwa cyo kucyubaka ahashyira ibuye ry’ifatizo.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka