Umuganda, imihigo n’umushyikirano byabaye icyitegererezo ku Badepite ba Burukinafaso
Itsinda ry’Abadepite icyenda bo muri Burkinafaso bari mu rugendoshuri mu Rwanda, banyuzwe cyane na gahunda Leta y’u Rwanda yashyizeho, zihuza abaturage n’abayobozi bakishakamo ibisubizo by’ibibazo bya bahura nabyo.

Zimwe muri izo gahunda zanyuze abo Badepite ni gahunda y’umuganda, imihigo, umushyikirano n’inteko z’abaturage.
Muri izo gahunda ngo basobanukiwe uburyo ubuyobozi bukorana n’abaturage bagahana ibitekerezo biganisha ku iterambere, bakanaboneraho gukemura ibibazo byabo nk’uko Depite Jacob Ouedraogon yabitangaje.
Yagize ati” Twanyuzwe cyane na gahunda yiswe “Umushyikirano”, aho abayobozi mu nzego zose bahurira hamwe bakaganira ku cyateza imbere u Rwanda, ndetse n’abaturage bagahabwa ijambo.“
Yakomeje agira ati” Ubu ni uburyo bwiza bwo kumenya ibyifuzo n’ibibazo by’abaturage ku buryo bifatirwa ibyemezo bikazakemurwa vuba.”

Abo Badepite ngo bananyuzwe n’uburyo buri wa kabiri w’icyumweru abaturage n’abayobozi bahurira mu nteko z’abaturage, bagakemurirwa ibibazo bakanatanga ibyifuzo ku buyobozi, nabwo bukabigeza ku rwego rugomba kubikemura.
Ubwo buryo u Rwanda rukoresha mu kwegera abaturage, kumva ibyifuzo byabo ndetse no kubisubiza ngo ni uburyo bwiza kandi bakuyemo amasomo menshi, azabafasha mu gihugu cyabo, bakarushaho kunoza imikoranire n’abaturage.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Ugushyingo 2017, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage Harerimana Cyriaque yakiriye abo Badepite.
Yababwiye ko ubwo buryo bwose u Rwanda rubukoresha mu kumva ibitekerezo n’ibyifuzo bw’abaturage hagamijwe guharanira iterambere n’imibereho myiza yabo.
Yanatangaje ko ibyo Abanyarwanda bakora mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage bigaragara ko ari ingirakamaro, ari nayo mpamvu bihagurutsa amahanga akaza kubireberaho kugira ngo babashe nabo guteza imbere abaturage babo kurushaho.


Aba badepite uko ari icyenda bakazamara icyumweru basura inzego zitandukanye mu Rwanda. Bakaba banavuze ko bashobora kuzitabira umuganda bagamije kureba uko ukorwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|