Umugambi wo kugurisha abana waramupfubanye ahungira muri Tanzaniya
Umugabo witwa Tuyishime Emmanuel yahungiye mu gihugu cya Tanzaniya nyuma y’uko umugambi yari afite wo kugurisha abana babiri b’abakobwa umupfubanye.
Nyuma y’uko mu karere ka Kirehe batangiye kwigisha ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu, hagaragaye abana babiri b’abakobwa bari bajyanywe muri iki gikorwa ariko ubuyobozi bwa polisi ya Kirehe bwahise bukumira iki gikorwa kitarashyirwa mu bikorwa.
Tuyishime yakuye abana babiri b’abakobwa (umwe w’imyaka 13 n’undi w’imyaka 11) iwabo mu mudugudu wa Town akagari ka Nganzo mu murenge wa Kivumu ho karere ka Rutsiro ababwira ko agiye kubashakira ubuzima bwiza kuko ngo bo babanaga na nyirakuru bakabona batabayeho neza.
Abo bana yarabazanye abakodeshereza inzu yo kubamo mu mudugudu wa Rubaya mu kagari ka Kiyanzi mu murenge wa Nyamugari mu karere ka Kirehe. Iyo nzu bari bayimazemo amezi agera kuri atatu.
Iby’abo bana byamenyekanye ari uko aho yakodeshereje aba bana batangiye kubashyira hanze kuko igihe bari baramukodesheje cyari kirangiye; nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kirehe, Habineza Didas.
Habineza akomeza avuga ko Tuyishime yabuze uko yambukana abo bana mu gihugu cya Tanzaniya amaze no kumva ko batangiye kwigisha ibijyanye n’icuruzwa ry’abantu mu bigo by’amashuri mu karere ka Kirehe ahita ahungira mu gihugu cya Tanzaniya.
Umukozi mu karere ka Kirehe ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko bamaze kuvugana n’akarere ka Rutsiro uburyo bagiye gusubiza aba bana iwabo.
Grégoire Kagenzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|