Umugabo wacukuraga amabuye yo kubaka yagwiriwe n’ibuye ahita apfa
Yanditswe na
Marie Claire Joyeuse
Ahitwa i Bunazi mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, umugabo witwa Jean Pierre Ntaganira yabyutse ajya gucukura amabuye yifashishwa mu bwubatsi, agwirwa n’ibuye rinini ahita apfa.

Aha ni ho nyakwigendera yacukuraga amabuye yo kubaka
Nk’uko bivugwa na Elie Tuyisenge ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza mu Kagari ka Bunazi, iri buye ngo ryamugwiriye saa tatu zirengaho iminota mikeya, kuri uyu wa 5 Ukwakira 2020.
Tuyisenge anavuga ko urebye kugwirwa n’ibuye kwa nyakwigendera Ntaganira byaturutse ku kuba ubutaka bwaroroshye muri iki gihe cy’imvura.
Ati “Yacukuye ibuye, rimanukana n’igitaka, byose bimugwaho, nuko ahita apfa”.
Ubwo twavuganaga hari hategerejwe imodoka y’Akarere ngo imujyane kwa muganga, ari na ho bazemeza ko koko yazize ririya buye ryamugwiriye.
Ohereza igitekerezo
|