Umugabo udaha umugore agaciro mufata nk’injiji kuko abagore ni byose - Kazubwenge wo muri Nyakabanda

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera abana mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge, Kazubwenge Kayitare Joseph, avuga ko abagabo batarumva agaciro k’umugore ari injiji kuko kuri we yumva umugore ari byose.

Kazubwenge Kayitare Joseph
Kazubwenge Kayitare Joseph

Ibi abivuga mu gihe muri iyi minsi Isi yose izirikana abagore nk’abantu bafatiye runini sosiyete.

Kazubwenge, yagize ati: “Njyewe umugabo udaha umugore agaciro mufata nk’injiji kuko abagore ni byose. Ni bo batubyara, baduha ubuzima mbese tutabafite ntacyo twaba tuvuze twe abagabo kuko badufasha muri byinshi cyane”.

Atanga urugero avuga ko umugore imirimo akora mu gihe umugabo adahari, bibaye ngombwa ko uwo mugabo ayishyura atabona amafaranga yishyuye serivise zose umugore atanga, ndetse ko ugendeye no ku mugani uvuga ngo ‘ukurusha umugore aba akurusha urugo’, kuri we akumva abantu bakwiye guha agaciro ubwuzuzanye ntihagire usuzugura umugore kuko na we ashoboye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence, avuga ko kuri we nk’umugore uyoboye uyu murenge ndetse n’abagize inzego z’ubuyobozi z’uyu Murenge 80% bakaba ari abagore, ngo byerekana ko umugore ashoboye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence

Ati: “Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ibivuga hakenewe ubwuzuzanye. Niba hano mu nzego z’ubuyobozi z’Umurenge tugeze kuri 80%, ibyo byerekana ko dushoboye. Dufatanyije na basaza bacu, abagabo bacu, twageza Igihugu cyacu kure kandi heza”.

CIP Umutanguha Epiphany wo kuri Sitasiyo ya Polisi muri Nyakabanda, yemeza ko umugore akwiye guhabwa agaciro, ndetse akamagana ihohoterwa ribakorerwa. Avuga ko iki ari ikibazo kikigaragara mu bice bitandukanye aho usanga abagore bahohoterwa rimwe na rimwe nti banamenye ko bahohotewe.

Ati: “Haracyagaragara ihohoterwa rikorerwa mu ngo, mu baturanyi, mu muryango ndetse rikagira n’ingaruka ku miryango yacu, muri rusange abantu barahohoterwa ariko ntibabimenye. Dukwiye gufata ingamba zirwanya ihohoterwa, aho uri, aho ukorera n’aho ugenda, ndetse ugafasha uwo ubonye ko yahohotewe umugira inama, byaba ngombwa ukabimenyesha inzego zibishinzwe bitewe n’ubwoko bw’ihohoterwa ryabayeho”.

Mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, abagore bo muri Nyakabanda bakora imirimo itandukanye yo kwiteza imbere, irimo ubudozi, gukora amasabune, imitako, ibikapu, n’ibindi.

Abagore bo muri Nyakabanda ntibicaye ubusa ahubwo bafite ibikorwa byo kwiteza imbere
Abagore bo muri Nyakabanda ntibicaye ubusa ahubwo bafite ibikorwa byo kwiteza imbere

Perezida Kagame na we ku itariki ya 08 Werurwe 2022 ubwo Isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore, yavuze ko u Rwanda rushima ubutwari bwaranze abagore bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu.

Yavuze ko kuva mu ntangiriro, Umuryango wa FPR Inkotanyi waharaniye guha agaciro umugore, no kumuha umwanya muri sosiyete kugira ngo abashe kumva ko na we ashoboye kandi yagira uruhare mu mpinduka ziganisha Igihugu ku iterambere.

Ati “Iterambere tubona uyu munsi mu Rwanda, ni umusaruro w’iyo Politiki yo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko uko guteza imbere abagore n’abagabo no kwirinda ubusumbane ari uburenganzira bwa buri wese, ko atari impuhwe, asaba ko iyo myumvire yarushaho kwimakazwa kugira ngo abazabaho mu bihe biri imbere bazasange inzitizi zibabuza kugera ku byifuzo byabo zaravanyweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uriya mugabo Kazubwenge ndamuzi.Ni umuhamya wa Yehova.Nibyo koko,usanga abayehova babana neza n’abagore babo.Ugereranyije n’abandi bantu.

matayo yanditse ku itariki ya: 16-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka