Perezida Kagame yifurije umunsi mwiza abagore
Perezida Paul Kagame yifurije umunsi mwiza abagore, kuri iyi tariki ya 08 Werurwe 2022 ubwo Isi yose yizihizaga Umunsi Mpuzamahanga wahariwe abagore.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda by’umwihariko rwirushima ubutwari bwaranze abagore bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu.
Yavuze ko kuva mu ntangiriro, Umuryango wa FPR Inkotanyi waharaniye guha agaciro umugore, no kumuha umwanya muri sosiyete kugira ngo abashe kumva ko na we ashoboye kandi yagira uruhare mu mpinduka ziganisha Igihugu ku iterambere.
Ati “Iterambere tubona uyu munsi mu Rwanda, ni umusaruro w’iyo Politiki yo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko uko guteza imbere abagore n’abagabo no kwirinda ubusumbane ari uburenganzira bwa buri wese, ko atari impuhwe, asaba ko iyo myumvire yarushaho kwimakazwa kugira ngo abazabaho mu bihe biri imbere bazasange inzitizi zibabuza kugera ku byifuzo byabo zaravanyweho.
Happy #IWD2022 to women in Rwanda and beyond. Today, we celebrate the resilience of Rwandan women who have been at the center of Rwanda’s transformation journey.
— Paul Kagame (@PaulKagame) March 8, 2022
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|