Umugabo n’Umugore bahiriye mu nzu kubera kumva uburinganire nabi

Umushakashatsi ku mibanire y’Abanyarwanda, Lt Col Nyirimanzi aravuga ko hari abitwikiye mu nzu muri 2017, kubera kumva uburinganire n’ubwuzuzanye nabi.

Lt Col Gerald Nyirimanzi yasabye Urugaga rw'abagore bashamikiye kuri RPF-Inkotanyi muri Nyarugenge, kujya kwigisha ihame ry'uburinganire
Lt Col Gerald Nyirimanzi yasabye Urugaga rw’abagore bashamikiye kuri RPF-Inkotanyi muri Nyarugenge, kujya kwigisha ihame ry’uburinganire

“Iyi myumvire y’imvaburayi ishyirwa ku mwanya wa mbere mu biteje umutekano muke mu gihugu”, nk’uko uyu musirikare mukuru w’u Rwanda abisobanura.

Yabitangarije ihuriro ry’abagore bagize itsinda rya “Mutima w’urugo” mu Muryango RPF-Inkotanyi muri Nyarugenge kuri iki cyumweru tariki 12 Ugushyingo 2018.

Lt Col Nyirimanzi avuga ko mu mwaka ushize mu Karere ka Rubavu, umugore yatanze ikirego ko umugabo we atamushimisha mu buriri, kubera uburakari uwo mugabo ngo yaje kwikingirana mu nzu ari kumwe n’umugore we bitwikiramo.

Na none muri uwo mwaka mu mwiherero wa ba “Mutima w’urugo” wabereye i Nkumba mu Karere ka Burera, abagore batatu ngo basohotse mu cyumba cy’amahugurwa kubera imyumvire ya bagenzi babo bahakana ko “umugabo atari umutware w’urugo”.

Lt Colonel Nyirimanzi yagize ati “Ririya hame ry’Uburinganire n’ubwuzuzanye uko ryumviswe mu Rwanda, ni kimwe mu bibazo bikomeye dufite mu Rwanda, ndetse cyo kiza ku isonga.”

Akomeza asobanura ko kumva nabi uburinganire n’ubwuzuzanye byateje ikimeze nk’amarushanwa hagati y’abashakanye, kutubahana, imicungire mibi y’umutungo w’urugo n’ibindi.

Ihohoterwa rikorerwa mu ngo, gutandukana kw’abashakanye, ndetse n’ubuzererezi bw’abana kubera gusigana kw’ababyeyi, nabyo ahanini ngo biterwa no kumva nabi uburinganire n’ubwuzuzanye.

Urugaga rw'abagore bashamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge rwiyemeje kwigisha ingo kubana neza no kurwanya imirire mibi
Urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Nyarugenge rwiyemeje kwigisha ingo kubana neza no kurwanya imirire mibi

Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Kayisime Nzaramba avuga ko we n’abandi ba “Mutima w’urugo” bagize Umuryango RPF-Inkotanyi, bagiye guhindura imibanire n’imibereho y’ingo.

Ati ”Hari ibintu bidasaba ingengo y’imari ahubwo bisaba ubukangurambaga, birimo mitiweri, isuku, kugabanya imirire mibi, tugomba kubigeraho.

“Niba abagore bangana na 46% mu batuye Akarere ka Nyarugenge kandi tukaba tuzi ko abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barenga 90%, nta kizatunanira buri wese akoze ibyo asabwa”.

Urugaga rw’abagore bashamikiye kuri RPF-Inkotanyi ruvuga ko hari ingo zigera ku 1,000 rugiye gufasha kuvugurura imirire no guhindura imibereho mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019.

Uwitwa Kipusa Salama avuga ko umugoroba w’ababyeyi uri mu by’ingenzi bazifashisha mu bukangurambaga ku ihame ry’uburinganire, kurwanya ihohoterwa n’imirire mibi y’abana mu Karere ka Nyarugenge.

Abagore batagaburira neza ingo zabo muri Nyarugenge bagiye kwigishwa no gufashwa guhindura imikorere
Abagore batagaburira neza ingo zabo muri Nyarugenge bagiye kwigishwa no gufashwa guhindura imikorere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

uburinganire bw’umugabo n’umugore?bazaringanira gute?

lima yanditse ku itariki ya: 13-11-2018  →  Musubize

umugabo ni umutware w’urugo wabyemera utabyemera ibi ntibyazanwe n’abazungu kuko basanze biriho.uzagenzure uzasanga amategeko y’Imana yanditse muri bible yarubahirizeaga mu Rwanda mbere y’umwaduko w’abazungu.mureke gusenya ingo ngo ni uburi ganire nihabeho kuzuzanya bye kuringanira

Minor yanditse ku itariki ya: 13-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka