Umugabo azasubizwa agaciro no gukorera urugo rwe - Rev Rutayisire

Igitabo “Umugabo mu mugambi w’Imana” cyanditswe na Rev Dr Antoine Rutayisire wo mu Itorero ‘Anglican’, kirasaba abagabo gukorera ingo zabo.

Rev. Antoine Rutayisire
Rev. Antoine Rutayisire

Dr Rutayisire yemeza ko umugabo uzi neza agashyira mu bikorwa ibyo asabwa muri iki gitabo, ngo adashobora gusuzugurwa n’umugore bashakanye cyangwa kunanirwa n’abo yibyariye.

Iki gitabo gitangira kigaragaza uburyo umugore n’umugabo bubahanaga nk’uko inyamaswa zubahana (ingore n’ingabo), kuva bakiremwa kugeza mu ntangiriro z’ubuzima bushya bwo kwiga no gushaka amafaranga.

Umwanditsi wacyo agakomeza avuga ko ibihe bishya by’iterambere ryuje ikoranabuhanga byatumye umugabo agira ibintu byinshi ahugiraho, abura umwanya wo kurera abana, gukundwakaza umugore no kuragiza Imana urugo rwe.

Agira ati ”Uravuga ngo utanga amafaranga, wigisha abana mu mashuri meza, uhahira urugo…ariko ibyo n’inyamaswa zirabikora kuko inka yonsa iyayo ndetse n’inyoni zigaburira ibyana byazo.

“Umugabo azasubizwa agaciro no gukorera urugo, ndetse no kuba inshuti y’abana n’umugore we. Imbaraga utakaza uvuga nabi ziraruta kure izo wakoresha uvuga neza.”

Igifubiko cy'igitabo Rev. Rutayisire yashyize ahagaragara
Igifubiko cy’igitabo Rev. Rutayisire yashyize ahagaragara

Uyu mushumba avuga ko uretse guhahira urugo, umugabo asabwa kuba icyitegererezo mu mico n’imyifatire ye imbere y’abana hamwe n’uwo bashakanye, ndetse no gutanga indangaciro zubaka imitima yabo.

Ku rundi ruhande, bamwe mu bagabo baganiriye na Kigali today baravuga ko abagore b’iki gihe bahawe uburenganzira banakorera amafaranga, bituma basuzugura abo bashakanye.

Uwitwa Nzeyimana utuye ku Gisozi yagize ati ”Kuva aho abagore baboneye amafaranga bakanahabwa uburenganzira, nta mugore ucyubaha umugabo. Abana nibo bagira ingaruka kuko batakibona umuntu ubarera.”

Kutubahanga k’umugore n’umugabo bigaragazwa na benshi ko biri mu biteza gutandukana kw’abashakanye, uburere bubi n’ubuzererezi bw’abana ndetse n’amakimbirane mu miryango.

Umubyeyi witwa Mukayuhi yaganirije Kigali Today agira ati ”Umugabo azi inshingano agomba kuba yubahirije mu rugo, iyo atazujuje rero aragenda.”

We na bagenzi be bavuga ko iby’ingenzi umugabo ashinzwe ari ukumenya gukoresha neza ibyagenewe gutunga urugo, kwita ku bana no kumenya gushaka amafaranga.

Rev Antoine Rutayisire avuga ko icyatumye umugore mu gihe cy’ubu yigaragambya ku mugabo we, ngo biterwa akenshi n’uko abenshi mu bagabo bataye inshingano zo kurinda no gukorera ingo zabo, ndetse no kuba ngo batagikunda abo bashakanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka