Umugaba w’ingabo arahamagarira abaturage ba Rubavu kwita ku mutekano
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt.Gen Charles Kayonga n’umuyobozi wa Polisi IGP Emmanuel Gasana bagiranye ikiganiro n’inzego z’ibanze mu karere ka Rubavu kuri uyu wa kabiri tariki 04/12/2012, bababwira ko FDLR itakomeza kubatera ubwoba kuko ikibazo cyayo cyahagurukiwe n’akarere.
Umugaba mukuru w’ingabo yahereye ku mateka y’intambara y’abacengezi avuga ko ubufatanye bw’abaturage bucyenewe mu gutanga amakuru kuko aricyo cyatumye abacengezi batsindwa.
Yagize ati "Banyarubavu ntitubasaba kurwana, ariko tubasaba guhamagarira Abanyarwanda bari muri FDLR gutaha, ni Abanyarwanda badakwiye kwicwa n’amasasu kandi gupfa k’Umunyarwanda ni igihombo."
Kuva taliki 27/11/2012 hamaze kuboneka ibitero mu karere ka Rubavu na Musanze byatewe na FDLR, Umugaba mukuru w’ingabo akavuga ko nta kindi bigamije uretse kwica abaturage no kwangiza ibyo bagezeho .
Yasabye abaturage kurinda ibyagezweho batanga amakuru ku bashaka guhungabanya umutekano, maze ibikorwa ingabo zari zaratangiye mu kurwanya ubukene bigakomeza.
Mu mishyikirano yahuje abayobozi b’akarere k’ibiya bigari mu gushakira umutekano uburasirazuba bwa Congo hafashwe ingamba zo kurwanya imitwe yitwaza intwaro harimo na FDLR, umugaba mukuru w’ingabo z’u rwanda akavuga ko ikibazo cyo kurwanya FDLR kidahangayikishije u Rwanda gusa ahubwo cyabaye ikibazo cy’akarere k’ibiyaga bigari.
Abaturage bamwe banyura mu nzira zitemewe mu masaha y’ijoro bongeye gusabwa guca inzira zizwi cyane ko inzira banyuramo bitwikiriye ijoro ariho na FDLR inyura; urugero ni mu murenge wa Cyanzarwe aho FDLR yanyuze tariki 27/11/2012.
Akarere ka Rubavu kagiranye umubano wihariye na police y’igihugu mu bikorwa byo kurwanya ibyaha no guteza imbere abaturage.
Umuyobozi wa police y’igihugu, IGP Emmanuel Gasana, avuga ko akarere ka Rubavu kamaze gutera imbere abaturage batifuza ubangiriza ibyo bagezeho ariko kugirango bishoboke hakwiye kubaho uruhare rwa buri wese mu kubungabunga umutekano hatangwa amakuru no kwirinda ibihuha.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|