Umugaba mukuru wungirije w’Ingabo za Qatar ari mu ruzinduko mu Rwanda

Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi, ku wa Mbere tariki 27 Kamena 2022, yahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yakira Maj Gen Ibrahim Juma Al-Malki Al-Jehani, Umugaba mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa by’Ingabo za Qatar uri mu Rwanda.

Maj Gen Al-Jehani n’intumwa ayoboye, batangiye uruzinduko rw’iminsi itatu bagirira mu Rwanda.

Maj Gen Al-Jehani n’intumwa ze, baboneyeho umwanya wo guha icyubahiro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwo basuraga urwibutso rwa Kigali ku Gisozi, rushyinguyemo abarenga ibihumbi 250.

Mbere yo gusoza uruzinduko rwabo mu Rwanda, biteganyijwe ko ku wa Gatatu tariki 29 Kamena 2022, izi ntumwa zizasura ishuri rya gisirikare ry’u Rwanda riherereye i Gako mu Karere ka Bugesera, nk’uko Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo rwabitangaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka