Umugaba Mukuru w’Ingabo za Tanzania yagiriye uruzinduko mu Mudugudu wa Kinigi

Ku wa Gatatu tariki 25 Kanama 2021, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura na mugenzi we wo mu Gihugu cya Tanzania, General Venance Mabeyo n’itsinda rimuherekeje, basuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi (IDP Model Village ya Kinigi), abo bashyitsi bishimira ibikorwaremezo basanze muri uwo mudugudu n’uburyo abaturage batujwe neza.

Ni uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu uwo mugaba mukuru w’Ingabo mu gihugu cya Tanzaniya General Venance Mabeyo, ruva tariki 23 Kanama 2021 rukagera ku itariki 26 Kanama 2021, aho ku itariki 24 yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Murasira Albert, mu biro bye ku Kimuhurura.

Mu rwego rwo gusura ibikorwa Ingabo z’u Rwanda zifashamo abaturage mu rwego rwo kubageza ku iterambere rirambye, Umugaba mukuru w’Ingabo za Tanzaniya yatambagijwe Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi wubatswe ku bufatanye n’ingabo z’u Rwanda, ashima cyane ubufatanye bw’ingabo z’u Rwanda n’abaturage nyuma yo kwerekwa ibikorwaremezo binyuranye, anashima kandi imibereho y’abahatujwe.

Bimwe mu bikorwa abo bashyitsi bishimiye muri uwo mudugudu utuwe n’imiryango 144, birimo Agakiriro, Urugo mbonezamikurire rw’abana bato (ECD), Ikigo Nderabuzima, Ikigo cy’amashuri cya Kampanga, amazu ajyanye n’icyerekezo yubakiwe abagenerwabikorwa, imihanda ya Kaburimbo n’ibindi.

Andrew Rucyahana Mpuhwe ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Musanze (wambaye umweru) yabatambagije uwo mudugudu abereka ibyiza biwubonekamo
Andrew Rucyahana Mpuhwe ushinzwe Ubukungu mu Karere ka Musanze (wambaye umweru) yabatambagije uwo mudugudu abereka ibyiza biwubonekamo

Nk’uko yabitangaje akigera mu Rwanda, Umugaba mukuru w’Ingabo za Tanzaniya yavuze ko urwo ruzinduko we n’itsinda ayoboye bagiriye mu Rwanda, rukozwe hagamijwe gukomeza kwagura umubano n’ubufatanye hagati y’Igisirikare cya Tanzaniya n’Igisirikare cy’u Rwanda.

Ni uruzinduko rubaye nyuma y’iminsi mike, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Jean Bosco Kazura akoreye uruzinduko mu gihugu cya Tanzaniya, aho ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu bikorwa bya gisirikari.

Biteganyijwe ko Umugaba w’ingabo mu gihugu cya Tanzaniya n’itsinda ayoboye, basoza uruzinduko rwabo mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki 26 Kanama 2021.

Uwo Mugaba mukuru w’ingabo za Tanzaniya, asuye uwo mudugudu nyuma y’uko na none, uwo mudugudu wari uherutse gusurwa na Perezida wa Centrafurika, Faustin-Archange Touadéra tariki 06 Kanama 2021 ubwo yari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi 4 yagiriraga mu Rwanda.

Honorable OCZ Mushinguri Kashiri, Minisitiri w’Ingabo mu gihugu cya Zimbabwe, wari uyoboye itsinda ry’abayobozi mu nzego zinyuranye muri Zimbabwe, bari kumwe na Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, nabo basura uwo mudugudu tariki 03 Kanama 2021.

Mu gihe kandi uwo mudugudu wari umaze gusurwa n’umugaba mukuru w’Ingabo mu gihugu cya Angola, General Egidio Santos, ubwo yari kumwe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, ku itariki 28 Nyakanga 2021, abo bose bashimira ibikorwa Ingabo z’u Rwanda zikomeje kugeza ku baturage, mu kubafasha kugera ku iterambere rirambye.

Umudugudu w’icyitegererezo wa Kinigi, uherereye mu nkengero z’ibirunga mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, niwo wizihirijwemo ku nshuro ya 27 isabukuru yo kwibohora ku rwego rw’igihugu tariki 04 Nyakanga 2021, ukaba ari umudugudu ukomeje kuganwa n’abashyitsi banyuranye baturutse hirya no hino ku isi bahakorera ingendo shuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka