Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar ari mu ruzinduko mu Rwanda
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Qatar, Lt-General Salem Bin Hamad Al-Nabit, ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 01 Werurwe 2022, nibwo yageze i Kigali aho yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Werurwe 2022, ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, Umugaba w’Ingabo za Qatar yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamiye abaharuhukiye anashyira indabo ku mva rusange bashyinguyemo.
Biteganyijwe ko nyuma yo gusura urwibutso, aza gusura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside ku Kimihurura, ndetse nyuma akagirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Kazura Jean Bosco ndetse na Minisitiri w’Ingabo Maj. Gen. Murasira Albert, nk’uko byatangajwe na RBA.

Urwo ruzinduko ruje rukurikira urwo Perezida Kagame yagiriye i Doha mu murwa mukuru wa Qatar, ku wa 14 Gashyantare 2022, akaba yaragiranye ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga w’icyo gihugu, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani.
Ibiganiro byibanze ku gukomeza kwimakaza umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi, ndetse no gukomeza ubufatanye mu mishinga ihuriweho n’u Rwanda na Qatar.

U Rwanda na Qatar bisanganywe umubano ushingiye ku bukungu, ugaragarira mu ngeri nyinshi zirimo ubufatanye mu ngendo z’indege hagati ya Qatar Airways na RwandAir, imikoranire y’Urwego rw’Imari ndetse no mu bya gisirikare, aho u Rwanda rwoherezayo abasirikare kujya kongera ubumenyi.
Ohereza igitekerezo
|