Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri ari mu ruzinduko mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Misiri, Lt Gen Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa, kuri iki Cyumweru yatangiye uruzinduko mu Rwanda, yakirwa ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura na mugenzi we w’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.

Uru ruzinduko rugamije kugira uruhare mu rwego rwo gukomeza gushimangira ubufatanye bw’Ingabo hagati y’ibihugu byombi, bikaba bigaragaza intambwe ishimangira umubano w’u Rwanda na Misiri, cyane cyane mu bijyanye no guhanahana ubumenyi binyuze mu mahugurwa, ubuzima n’ibindi bikorwa.

Ibiganiro hagati y’Abagaba bakuru b’Ingabo b’ibihugu byombi byibanze kandi ku kuzamura ibikorwa bya gisirikare bihuriweho, kwagura ubufatanye ndetse n’izindi nzego nshya z’ubufatanye.

Ibi biganiro byakurikiwe no gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gushimangira icyifuzo cy’Ingabo z’ibihugu byombi, mu kwimakaza ubufatanye burambye mu bya gisirikare.

Lt Gen Ahmed Fathi Ibrahim Khalifa, mbere yo gusura icyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zisaga ibihumbi 250 ziharuhukiye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka