Umugaba mukuru w’Ingabo za Mali ari mu ruzinduko mu Rwanda

Kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022, Umugaba mukuru w’Ingabo z’igihugu cya Mali, Maj Gen Oumar Diarra, yegeze mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Akigera i Kigali ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yakiriwe na mugenzi we Gen Jean Bosco Kazura. Bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye mu by’Ingabo hagati ya Mali n’u Rwanda. Maj Gen Oumar Diarra kandi yabonanye na Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Mirasira.

Ubwo yaganiraga n’Itangazamakuru, Umugaba mukuru w’Ingabo za Mali yavuze ko intego y’uruzinduko rwe ari ukungurana ubumenyi n’ubunararibonye, mu kongerera ubushobozi Ingabo z’u Rwanda n’iza Mali.

Yavuze ko ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda byibanze ku bufatanye butandukanye mu iterambere ry’abakozi, imyitozo ya gisirikare n’imibereho myiza mu bandi.

Maj Gen Diarra yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ndetse anasura Ingoro yo guhagarika Jenoside iherereye ku kimihurura, nk’uko Urubuga rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda rwabitangaje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka