Umugaba Mukuru w’Ingabo za Burkina Faso ari mu Rwanda

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’igihugu cya Burkina Faso, Brig Gen Célestin Simpore n’intumwa ayoboye, bari mu Rwanda mu ruzinduko rwatangiye kuva ku wa Kane tariki 9 kugeza ku ya 11 Ugushyingo 2023.

Brig Gen Célestin Simpore yandika mu gitabo cy'abashyitsi ku Rwibutso rwa Kigali
Brig Gen Célestin Simpore yandika mu gitabo cy’abashyitsi ku Rwibutso rwa Kigali

Ku gicamunsi, yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, atambagizwa ibice birugize anasobanurirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse yunamira inzirakarengane zihashyinguye.

Brig Gen Célestin Simpore yanasuye kandi Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, iherereye mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ku Kimihurura.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023, Brig Gen Célestin Simpore n’intumwa ayoboye, basura icyicaro gikuru cya RDF ku Kimihurura, ndetse akazabonana na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga.

Brig Gen Célestin Simpore n'intumwa ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Brig Gen Célestin Simpore n’intumwa ayoboye basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, yatangaje ko ibiganiro azagirana n’aba bayobozi b’Ingabo z’u Rwanda, bizibanda ku gushimangira ubufatanye hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza Burkina Faso.

Brig Gen Célestin Simpore n’intumwa ayoboye, bazasura ndetse basobanurirwe byinshi ku bigo bitandukanye bya gisirikare birimo banki ya Zigama CSS, Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku ndwara (MMI), amasoko yashyiriweho Ingabo z’Igihugu, ndetse kandi kuri gahunda y’uwo muyobozi azasura ishuri rya gisirikare rya Gako.

Abashyitsi banasuye Ingoro Ndangamateka y'Urugamba rwo guhagarika Jenoside
Abashyitsi banasuye Ingoro Ndangamateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urwanda ruzakomeza kuba ikitegererezo muruhando mpuza mahanga, kandi dufatanyije tuzabera ibindi bihugu urugero rwiza rwo kwiyubaka no kwigira.

moise yanditse ku itariki ya: 10-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka