Umugaba Mukuru w’Ingabo aremeza ko ibihuha ari yo ntwaro FDLR isigaranye

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lit. Gen. Charles Kayonga, atangaza ko ibihuha ari yo ntwaro ikomeye FDLR isigaye kuko nta mbaraga ifite zo guhungabanya umutekano w’igihugu.

Umuyobozi w’ingabo yamaze impungenge Abanyarwanda ko FDLR idashobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda kuko ingabo z’igihugu zifite imbaraga n’ubushobozi bwo kurinda ubusugire bw’igihugu.

Yagize ati: “Kwibwira ko hari umuntu uzava muri Kongo ngo ahungabanye u Rwanda ni ukwibeshya, ntibishoboka.”

Yongeraho ko intwaro FDLR ikoresha muri iyi minsi ari ibihuha. Yabivuze atya: “Intwaro y’umwanzi ni igihuha, intwaro FDLR irimo gukoresha ni igihuha.”

Mu biganiro yagiranye n’abaturage bo mu karere ka gakenke, tariki 04/12/2012, Lit. Gen. Kayonga yaboneyeho kubakangirira kwima amatwi ibihuha bicicikana mu bitangazamakuru bitandukanye. Yabasabye guha agaciro amakuru bahawe n’ibitangazamakuru bya Leta ndetse n’abayobozi babo.

Umugaba Mukuru w’Ingabo yibukije kandi abitabiriye ibyo biganiro bagera kuri 600 ko bafite inshingano zo kwicungira umutekano bakora amarondo, bamenya abantu bashya binjiye mu mirenge yabo ndetse bakanatanga amakuru ku gihe.

Umuyobozi wa Polisi, IGP Emmanuel Gasana, yashimiye Akarere ka Gakenke kubera kuza ku isonga y’uturere tugira ibyaha bike mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ibyaha biba mu Karere ka Gakenke ntibirenga 20 mu kwezi; nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Deogratias Nzamwita yabitangaje.

IGP Gasana yasabye ko ubufatanye bwiza bugaragara hagati y’abaturage n’inzego zishinzwe umutekano mu kwicungira umutekano bukomeza.

Jean Nepo Twizerimana, umuturage wo mu Murenge wa Minazi, ashimangira ko umutekano ari uwabo kuko batangiye intumbero y’iterambere kandi bifuza kugera kure.

Ibi biganiro byamaze hafi amasaha abiri byitabiriwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abashinzwe kwicungira umutekano ku midugudu (community Policing), Inkeragutabara n’abashinzwe umutekano (polisi n’ingabo).

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 1 )

nukuba maso kuri bukimwe cyose kw,iterambare n,ukumutekano.ahadi iiyaturemye nayo ihari.

Hazabumukiza Emmaneul yanditse ku itariki ya: 13-12-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka