Umuforomokazi yafashwe akekwaho gushyira abantu muri ‘system’ batarakingiwe Covid-19

Umuforomokazi witwa Umuhoza Valentine, yatawe muri yombi akekwaho icyaha cyo kuzuza imyirondoro y’abantu muri sisitemu, agaragaza ko bakingiwe Covid-19 kandi batarigeze bikingiza.

Uwo muforomo ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Karwasa, giherereye mu Karere ka Musanze, yatawe muri yombi nyuma y’uko byari bimaze kugaragara ko yakoresheje ikoranabuhanga mu kwinjiza muri sisitemu imyirondoro y’abantu babiri bo mu Karere ka Karongi, agaragaza ko bakingiwe tariki 14 Ukuboza 2021, ndetse abaha na Code zibishimangira.

Ayo makuru yamenyekanye mu buyobozi bw’Ikigo nderabuzima cya Karwasa, nyuma y’uko bubibwiwe n’Umurenge abo bantu binjijwe muri sisitemu uko ari babiri bakomokamo, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Karwasa, Byukusenge Salvator.

Yagize ati "Amakuru y’uko uwo muforomo yaba yarinjije abantu muri sisitemu igaragaza abakingiwe kandi atari byo, twayahawe n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, bwari buzi neza ko abo baturage banze kwikingiza kuva na mbere. Byaje kugaragara ko muri telefoni zabo bafite ubutumwa bwemeza ko bikingirije ku Kigo Nderabuzima cya Karwasa mu Karere ka Musanze”.

Ati “Byabaye ngombwa ko natwe dukurikirana niba koko baba barahikingirije, tubonye bidasobanutse tubikorera raporo, tugaragaza ko aya makosa yaba yarabayeho, tuyishyikiriza ubuyobozi budukuriye. Uwo muforomokazi, yashyikirijwe inzego zibishinzwe, ubwo ni zo zizagaragaza ukuri".

Umuhoza Valentine, yari umwe mu bakozi bashya, baheruka guhabwa akazi mu buryo bw’ibiraka by’amezi atandatu muri gahunda yihariye y’ikingira, akaba yari ahamaze amezi abiri akora muri iyo serivisi. Yahise atabwa muri yombi, akaba ari mu maboko y’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Byukusenge akangurira abatanga bene izi serivisi kurangwa n’ubunyangamugayo, bakaba maso mu gihe buzuza amakuru y’abakingiwe kandi bakagira uruhare mu gukangurira abantu kumva ko kwikingiza biri mu nyungu zirengera ubuzima bwabo.

Yagize ati "Turasaba abari muri serivisi zijyanye no gukingira n’abuzuza amakuru y’abakingiwe muri sisitemu yabugenewe, kwirinda amakosa yose ahabanye na serivisi bashinzwe mu kazi kabo ka buri munsi. Birinde kwishora mu marangamutima yatuma bakora ibitemewe n’amategeko, kuko isaha iyo ari yo yose bimenyekana, bakaba babihanirwa. Tubibutsa ko kugirira neza abaturage, ari ukubumvisha akamaro ko gukingirwa kugira ngo birinde ubuzima bwabo n’ubw’abandi".

Ati "Abaturage na bo birinde ababashuka, batuma badakingirwa bitwaje ko babaha ibyemeza ko bakingiwe, kuko ikoranabuhanga ribitahura byihuse".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ntibyoroshye nukuba Maso.

Bizimana Alphonse yanditse ku itariki ya: 8-01-2022  →  Musubize

Ntibyoroshye nukuba Maso.

Bizimana Alphonse yanditse ku itariki ya: 8-01-2022  →  Musubize

Uyu Muforomokazi akwiye gukurikiranwa n’ubutabera kuko ibyo yakoze ntaho byageza u Rwanda twifuza

Leonard yanditse ku itariki ya: 8-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka