Umufaransa yasohoye igitabo kivuga ku ruhare rw’abasirikare b’Abafaransa muri Jenoside yo mu Rwanda

Umwanditsi w’umufaransakazi witwa Laure de Vulpian kuwa 25/09/2012 yashyize ahagaragara igitabo yanditse kivuga ku ruhare rw’abasirikare b’u Bufaransa bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Icyo gitabo gifite umutwe ugira uti "Silence Turquoise" kibanda ahanini ku byabereye mu Bisesero no hafi yaho cyane cyane kikavuga ku basirikare b’Abafaransa bari mu cyiswe zone Turquoise.

By’umwihariko icyo gitabo kiragaruka ku buhamya bwa Thierry Prungnaud wari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Bufaransa, aho yari mu Rwanda kuva mu mwaka wa 1992 akora umurimo wo gutoza abasirikare barindaga Perezida Habyarimana Juvenal.

Uwo musirikare avuga ko yiboneye n’amaso ye ukuntu Jenoside yateguwe ndetse inashyirwa mu bikorwa n’abahezanguni b’Abahutu.

Kugeza ubu yaba inzego za gisirikare cyangwa se iz’ubutegetsi nta kintu na kimwe bari bavuga ku bivugwa n’icyo gitabo.

Abayobozi bo mu Bufaransa bo bavuga ko abasirikare boherejwe muri zone turquoise nta ruhare bagize muri Jenoside kuko bakoze ibyo bari batumwe n’abayobozi.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo   ( 5 )

Ahubwo se har’uburyo icyo gitabo umuntu yakibona ngo apfe kugisomera abo baheza nguni? Erega ntimukibeshye ko bashize n’ubu tubananabo. Ntabwo mwunvise ubuhamya kuri televiziyo mu mugoroba wo kuwa gatatu bg’umugabo wo mungororero? Ubwo se uwamuha akanya yakora ibimeze bite? Zarunge zange zibe isogo.

NDABAZI yanditse ku itariki ya: 27-09-2012  →  Musubize

Ndibutse umwana wakundaga kumpa amakuru yabo, yarokokeye mu ishuri ryo mu mugi wa ahahoze ari kibuye. Yambwiraga agira ati" Sinzibagirwa abafaransa baduha ibiryo biryoshye, twe twari abana, twarangiza kurya bakagaburira abasore n’abakobwa bari muri za secondaire ibiryo bashyizemo uburozi, hanyuma mu masegonda bake bagapfa bakabapakira mu kimodoka bajya guta imirambo" Ababaye ku kibuye barabizi muzababaze.

Shenge yanditse ku itariki ya: 26-09-2012  →  Musubize

Ababaye muri zone turquoise nitwe tubizi sha,icyakora Imana izabibabaze kdi si Bisesero gusa KIBUYE,BIRAMBO,KIRINDA hose ntaho basize.

petit yanditse ku itariki ya: 26-09-2012  →  Musubize

NIBASHAKA BABIREKE BARANDIKA SE NGO BABAGARURE CYANGWA?BABA BASHAKA KO DUHORA TWIBUKA UBUGOME BWABO? MURIBUKA ABAFARANSA MURI ETO KICUKIRO BACA IKIZERU NGO ABANTU BAGIHAGARAREMO URENJYEJE IKIRENGE BAKAGIKUBITA IMBUNDA? NIYO MUTABYANDIKA TUZAHORA TUBYIBUKA

BEBE yanditse ku itariki ya: 26-09-2012  →  Musubize

Arabe yashyizemo ko abatutsi bicwaga mu Bisesero abayobozi babasirikari babafaransa biyicariye igishyita babarebera muri jomeri baseka nkaho byari uguhiga inyamaswa. Baraduhemukiye bihahagije. Muribuka umusirikari wabo w’umusore agera ku kana bari bamaze kwica imbunda ye akayijugunya avuga ngo yari azi ko barwana nabasirikari naho barafasha abantu bica n’impinja. Nibandike tuzabisoma.

Ruti yanditse ku itariki ya: 26-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka