Umufaransa wari muri ‘Operation Turquoise’ yashyize ahagaragara icyo yari igamije

Umwe mu musirikare b’Abafaransa bari mu kiswe ‘Operation Turquoise’ mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, yatanze ubuhamya bwerekana ko Operation yari igamije gufasha mu kwica Abatutsi mu gihe beshi bari bazi ko igamije kubarinda.

Mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru ‘France Culture’, William Ancel, umu ofisiye wari mu itsinda ry’abasirikare b’abafaransa bagize Operation Turquoise, yatangaje ko yakomeje kugira ingingimira y’uburyo iyi operation yitirirwaga iyo kubungabunga ikiremwa muntu nyamara yari igamije ibindi.

Ku italiki 23 Mata 1994, nibwo akanama gashinzwe umutekano ku isi katoye igitaraganya umwanzu no.929 wo kohereza ingabo zishinzwe kurinda umutekano w’abasivire mu Rwanda.

Nyamara nkuko byasobanuwe n’uyu mu ofisiye, ngo inshingano nyamukuru ya Operation Turquoise ntiyari ukurinda umutekano w’abaturage, ngo ahubwo bari bahawe amabwiriza yo kurasa no guhashya ingabo zahoze ari iza RPA/FPR.

Mu magambo ye bwite, uyu mu ofisiye yagize ati: “Jyewe nagiye mu Rwanda ku mabwiriza yo gutegura igitero cyo gufata Kigali. Iyi ni nayo mpamvu twakoresheje indege za gisirikare kugirango igikorwa kigende neza. Mu gihe cy’iminsi 8 gusa, nahawe andi mabwiriza ahashyira kuma taliki 29 Kamena na taliki 1 Nyakanga, amabwiriza yavugaga ko tugomba gukoresha imbaraga zose tukarwanya ndetse tukananiza ingabo za RPF gukomeza imbere.”

Muri iki kiganiro kandi, uyu musirikare w’Umufaransa agaragaza amwe mu mabwiriza bagiye bahabwa yo kwirengagiza no gushyigikira ubwicanyi bwakorwaga mu gihugu icyo gihe.

Ku italiki ya 18 Kamena 1994, Ubufaransa bwatangaje ko bugiye gushyiraho Zone Turquoise, ngo bukarinda Abatutsi bari kwicwa nyamara iyi Zone yabaye indiri yo gutiza umurindi Interahamwe, aho zafashwaga n’ingabo z’Abafaransa, zigahabwa ibikoresho byakoreshejwe mu kwica Abatutsi batagira ingano.

Uko ingabo z’Ubufaransa zafashije Interahamwe kwica Abatutsi mu cyahoze ari Kibuye

Bamwe mu barokokeye mu Bisesero ho mu karere ka Karongi Intara y’uburengerazuba bari bazwiho ubutwari mu kwirinda umwanzi, batangaza ko iyo ingabo z’Abafaransa zidahimba iyi Zone Turquoise ngo ubwicanyi butari gukabya muri aka gace ngo kubera ko bari bagerageje kwirinda bagahangana n’Interahamwe zikagera aho zihunga.

Umusozi wa Bisesero, ni kamwe mu duce twiciwemo Abatutsi benshi bari bahahungiye baturutse m uma Komini 9 yari ahakikije ariyo; Gitesi, Rutsiro, Gisovu, Gishyita, Mwendo, Rwamatamu, Mabanza, Kivumu and Bwakira.

Ukuhahungira kw’Abatutsi benshi ngo byatewe ahanini nuko abaturage b’aka gace ka Bisesero bari bazwi ku izina ry’Abasesero bari intwari cyane ku buryo nta mwanzi wapfaga kubameneramo, bityo Abatutsi benshi barahahungira bazi ko ariho bashoboraga kurokokera.

Abasirikare b'Abafaransa bashijwa gufatanya n'Interahamwe kwica Abatutsi mu gice kiswe Zone Turquoise.
Abasirikare b’Abafaransa bashijwa gufatanya n’Interahamwe kwica Abatutsi mu gice kiswe Zone Turquoise.

Nk’uko bitangazwa na Kayigamba, umwe mu Basesero babashije kurwana igihe kirekire n’Interahamwe kugeza ubwo zitijwe umurindi n’ingabo z’ubufaransa, ngo ntabwo bari bwicwe ku kigero gikabije iyo badashukwa n’Abafaransa babaroshye mu maboko y’ingabo z’abajepe ba Leta.

Uyu musaza yagize ati: “Twarwanye n’Interahamwe igihe kirekire kugeza aho tuzihashya zirahunga, ariko twacitse intege aho ingabo z’ubufaransa zihagereye.”

Nkuko Kayigamba akomeza abisobanura, ngo iyo Interahamwe zabateraga, ngo bakoreshaga intwaro zose bashoboye nk’amabuye, imyambi n’ibindi mu rwego rwo kwirinda.

Ibi ariko ngo ntibyaje kubahira igihe kirenga icyumweru, kuko ngo ingabo z’Abafaransa zahasesekaye zikabashukashuka bakava ku musozi bari bateraniyeho wa Bisesero zibabwira ko zigiye kubarinda.

“Ndibuka hari taliki 14/4/1994, nyuma y’icyumweru cyose dukambitse kuri uyu musozi turwana n’Interahamwe. Twumvise abafasha bacu n’abana b’abakobwa babaga basigaye mu rugo batubwira ko hari amakamyo y’abasirikare b’abazungu baje kudutabara. Twahise tumanuka tuva ku musozi turabasanga tuzi ko bari budukize ariko siko byagenze. Tugeze aho bari bari, twatoranyijemo mugenzi wacu witwa Eric Nzabihimana kugirango avugane nabo kuko ariwe wari uzi ururimi rw’Igifaransa.

Mu gihe gito akibasobanurira, bahise bigendera badusiga mu maboko y’ingabo zarindaga Perezida Habyarima zari zoherejwe kuva i Kigali ubwo zitangira kutwica kubera intwaro zabo zari ziremereye. Ntitwashoboraga guhangana nabo”; Kayigamba.

Umubano w’u Rwanda n’Ubufaransa wongeye kuzamo agatotsi

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye kuwa mbere tariki 07/04/2014, Ubufaransa ntibwitabiriye uyu muhango.

Ibinyamakuru bitandukanye byanditse bivuga ko ngo uku kutitabira kw’Ubufaransa byatewe nuko Perezida Paul Kagame yongeye kugaragaza uruhare rwa Leta y’Ubufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’umuhango wo kwibuka kuri Stade Amahoroi Remera, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo yatangarije abanyamakuru ko ibyo Perezida Kagame yaba yaravuze nta gitangaza kirimo, ngo kuko uruhare Leta y’Ubufaransa yagize muri Jenoside rwagaragajwe kenshi haba mu bitangazamakuru ndetse no mu makinamico.

Minisitiri Mushikiwabo yagize ati: “Nyuma yo kureba uburyo twagarura umubano hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa mu mwaka wa 2009, twari tubizi ko bitazoroha kubera ko icyari kitambitse hagati y’ibihugu byombi ari Jenoside. Twari tuzi ko aribyo byadufasha tugakomeza imibanire ariko siko byagenze ku ruhande rw’Ubufaransa kubera wenda imihindagurikire y’abayobozi babwo, abantu bamwe bumvise ko ubwiyunge hagati y’ibihugu byombi atari ngombwa.”

Minisitiri Mushikiwabo yakomeje ahamagarira Ubufaransa kwemera ko hakozwe amakosa akomeye ku ruhande rwabwo, agasaba abayobozi b’icyo gihugu guca bugufi bakagarura umubano wabo n’u Rwanda batirengagije uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dan Ngabonziza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka