Umudugudu wa Susa ni urugero rw’ubwiyunge mu Rwanda

Mu gikorwa cyo gufasha abanyamahanga kwihera ijisho aho u Rwanda rugeze mu iterambere n’ubwiyunge, abanyapolitiki bahagarariye ibihugu byabo n’ibindi bigo byo mu mahanga mu Rwanda batemberejwe umudugudu wa Susa wahurijwemo abarokotse Jenoside ndetse na bamwe mu bayigizemo uruhare.

Minisitiri Mushikiwabo yashimye abatuye muri uyu mudugudu uburyo bakomeje kwerekana urugero rwiza rw’ubumwe.

Ati: “Ndagira ngo mbasabe ko mwakomeza imihigo y’igihugu cyacu mugakomeza kugiteza imbere cyane cyane ku bakiri bato.”

Uyu mudugudu w’ikitegererezo uhuriwemo abatu bari barahunze mu 1959, abahoze mu ngabo za FDLR, abavuye ku rugerero n’abarokotse Jenoside yo mu 1994.

Igikorwa cyo kwereka abanyamahanga aho u Rwanda rugeze mu iterambere n’ubwiyunge kibaye ku nshuro ya gatatu. Uyu mwaka cyatangaiye tariki 08/12/2011 mu ntara y’amajyaruguru n’uburengerazuba.

Ku munsi wa mbere hasuwe ibikorwa bitandukanye byasorejwe ku mudugudu wa Susa, mu murenge wa Musanze.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka