Umudugudu wa Karubanda sindyama ntabasengeye, amaraso ya Yezu ajye abatwikira – Uwubakiwe inzu

Emerita Karwera, nyuma y’imyaka itari mike aba mu kizu kidakinze, abatuye mu Mudugudu wa Karubanda wari urimo icyo kizu begeranyije ubushobozi baramwubakira.

Emerita Karwera ntiyari yarigeze atekereza ko yaba mu nzu irimo ibikoresho nk'ibingibi
Emerita Karwera ntiyari yarigeze atekereza ko yaba mu nzu irimo ibikoresho nk’ibingibi

Uyu mubyeyi yari amaze imyaka 24 atuye mu Mudugudu wa Karubanda. Yabanje gucumbika mu nzu yarihirwaga ubukode n’umugiraneza, bukeye ya nzu nyirayo ayimukuramo kuko yashakaga kuyisenya.

Yabuze aho yerekera ajya gutura mu kizu kidakinze cyari gikikijwe n’urubingo. Karwera avuga ko icyo kizu yakibagamo yumva adatekanye, ariko kubera ko atari afite ahandi yakwerekerana abana be babiri (umuhungu n’umukobwa) arihangana akigumamo.

Asobanura uko yari akibayemo, agira ati “Najyaga mu gikari imbwa zikankanga, imbwa zitankanga nkakangwa n’ufite ubumuga bwo mu mutwe, kubera ko hari mu rubingo. Inzu yarimo imyenge, n’imvura yagwa nkavuga ngo igisenge kiratugwa hejuru. Amadirishya nayakingishaga ibikarito nasabye mu mabutike.”

Abaturanyi bari basanzwe banafasha uyu mubyeyi mu mibereho, kuko nta n’akarima ko guhinga yagiraga, akaba atari kubona n’amafaranga yo gukodesha aho ahinga, ni bo biyemeje kumwubakira.

Ubu atuye mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Nyanza, aho bita mu Gahenerezo mu Murenge wa Huye.

Ni inzu igaragara igizwe n’uruganiriro n’ibyumba bine, ifite n’igikari kirimo igikoni, ubwogero n’ubwiherero.

Emerita Karwera yavuye mu kizu kidakinze kinatobaguye, none atuye mu nzu nziza yubakiwe n'abatuye ku Karubanda
Emerita Karwera yavuye mu kizu kidakinze kinatobaguye, none atuye mu nzu nziza yubakiwe n’abatuye ku Karubanda

Mu nzu imbere hasize irangi, mu ruganiriro hari intebe nziza, ndetse n’ameza yo kuriraho. Mu byumba na ho hari ibitanda biriho imifariso ndetse n’ibindi byo kuryamamo byiza.

Ku irembo na ho hari akarima ubu gahinzemo insina, imboga, ibishyimbo n’ibijumba ndetse n’imyumbati. Harimo n’uruyuzi yatangiye gusarura.

Ibi byose bishimisha uyu mubyeyi wajyaga yibaza aho azasiga abana be igihe azaba atakiriho.

Agira ati “Ubu ndaryama heza hari n’amatara, nyamara mbere nacanaga udusigazwa twa buji abaturanyi babaga bifashishije igihe umuriro wabuze. Ubu simvirwa, kandi ngarama, nubika inda, nshinga urubavu, ubu ndaryama uko nshaka!”

Akomeza agira ati “ninashiramo umwuka ntabwo nzaba mvuye mu rubingo. Nzaba mvuye mu cyumba cyiza kirimo matela nziza n’ameza n’intebe byiza.”

Karwera kandi ngo ahora asabira umugisha abatuye mu mudugudu wa Karubanda. Ati “Umudugudu wa Karubanda sindyama ntabasengeye. Amaraso ya Yezu ajye abatwikira.”

Umuyobozi w’Umudugudu wa Karubanda, Agrippine Mukangenzi, avuga ko iyi nzu yavuye mu gitekerezo cy’abaturanyi bagize ubusabane ku bunani, dore ko abatuye muri uyu mudugudu bakunda gufata umwanya bagasabana ku bunani no ku munsi w’umuganura.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatanze ikibanza, hanyuma abatuye ku Karubanda bagenda begeranya ibihumbi 10 buri rugo, uko bagenda bubaka babona adahagije bagatanga andi.

Mbere yo kuryama ngo abanza gusabira umugisha abatuye ku Karubanda batumye asigaye arara heza
Mbere yo kuryama ngo abanza gusabira umugisha abatuye ku Karubanda batumye asigaye arara heza

Icyakora n’ibigo byo ku Karubanda byaba iby’amashuri ndetse n’utubari duhari byagiye bibatera inkunga. Gereza ya Karubanda ubwayo yatanze abafundi.

Inzu yuzuye itwaye miliyoni eshatu n’igice z’Amafaranga y’u Rwanda, hatabariwemo ibikoresho byo mu nzu ari byo intebe, ibitanda n’imifariso, byatanzwe by’umwihariko na Vincent Semuhungu, na we utuye muri uyu mudugudu.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, ashimira abatuye ku Karubanda iki gitekerezo bagize.

Ati “Birashimishije kumva abaturage b’umudugudu umwe bafata icyemezo nka kiriya. Ni urugero rwiza tubashimira, n’indi midugudu yagakwiriye kubafatiraho urugero rwo gufatanya kwikemurira ibibazo dufite, hanyuma tukajya mu nzira y’iterambere.”

Kuri ubu abatuye mu Mudugudu wa Karubanda barateganya kwegeranya ubushobozi bakubakira n’undi muntu utishoboye w’ahitwa i Kaburemera, nyuma y’uko babisabwe n’ubuyobozi bw’Akarere.

Mu Karere ka Huye ngo hari abantu badafite aho kuba bagera ku 1000 ariko ubu akarere karimo kubaka inzu 570. Abasigaye ni bo ubuyobozi busaba abaturage kugira uruhare mu kububakira, kugira ngo na bo bagire aho kuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka